'Umuriro watse muri ADEPR' Tom Rwagasana arashinja Rev. Karuranga guhubuka akamwandagaza akamutesha agaciro

Iyobokamana - 14/10/2017 10:17 AM
Share:
'Umuriro watse muri ADEPR' Tom Rwagasana arashinja Rev. Karuranga guhubuka akamwandagaza akamutesha agaciro

Mu itorero ADEPR umuriro watse hagati y’abayobozi bakuru b’iri torero n’abandi bahoze bayobora iri torero bakaza kuvanwaho. Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije akaza kwamburwa ubupasiteri yikomye bikomeye ubuyobozi bwa ADEPR.

Tom Rwagasana yahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR ndetse yari afite title ya Musenyeri aza kuvanwa kuri uyu mwanya hamwe na bagenzi be bayoboranaga muri komite nyobozi ya ADEPR nyuma yo kujya mu gihome bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR ukabakaba Miliyari eshatu z’amanyarwanda.

Tariki 7/10/2017 ni bwo Tom Rwagasana yashyikirijwe ibaruwa yandikiwe na ADEPR imubwira ko yambuwe inshingano z'ubupasitori muri ADEPR. Abandi bambuwe inshingano na ADEPR ni abahozi bayoborana na Tom Rwagasana barimo Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru w’iri torero n’abandi batanu bari mu buyobozi bukuru bwa ADEPR. Mu byatangajwe byatuye bamburwa inshingano ni imyitwarire mibi mu micungire y'umutungo wa ADEPR ndetse no kutaba inyangamugayo. Mu ibaruwa yandikiye buri wese wambuwe ubupasitori, Rev Karuranga yagize ati:

'Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’itorero no kutaba inyangamugayo muri byo nk'uko bigaragazwa na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’itorero ryacu rya ADEPR (External Forensic Audit Report), dushingiye kandi ku mwanzuro w’inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 05/10/2017, tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki 06/10/2017. Tukwifurije amahoro y’Imana.'

Image result for Rev Karuranga Ephraim adepr

Rev. Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR

Tom Rwagasana yariye karungu,…… arashaka gusubizwa ubupasiteri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, Tom Rwagasana yikomye ubuyobozi bwa ADEPR burangajwe imbere na Rev. Karuranga Ephrem, amushinja guhubuka akamwandagaza ndetse akamutesha agaciro. Yamusabye ko yakwisubiraho ku mwanzuro yafashe wo kumwambura ubupasiteri hamwe na bagenzi be kuko ngo atahawe umwanya ngo yiregure ku byo ashinjwa. Tom Rwagasana avuga ko icyemezo cyafashwe na ADEPR kinyuranye n’amategeko ya ADEPR ndetse n’aya Leta y’u Rwanda. Tom Rwagasana yasoje agira ati:

'Mbaye ngushimiye uburyo ubyakiriye kandi nizera ko muzabisuzumana ubushishozi mukisubiraho mu gihe gito gishoboka kuko icyemezo nk’iki ngifata nk’uburyo bwo kuntesha agaciro, kunyandagaza mu ruhame bitakabaye bikorwa na mwe.'

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana n'umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem ngo tumubaze icyo avuga ku byo ashinjwa na Tom Rwagasana umushinja kumwandagaza mu ruhame no gufata umwanzuro ahubutse, ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa kuko atigeze ayitaba. 

Tom Rwagasana

Ibaruwa Tom Rwagasana yandikiye umuvugizi mukuru wa ADEPR

Image result for Bishop Tom Rwagasana amakuru

Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR

Bishop Tom Rwagasana

Ibaruwa Tom Rwagasana yandikiwe na ADEPR

ADEPR

ADEPR yabinyujije no ku mbuga nkoranyambaga, ibi Tom Rwagasana abifata nko kumwandagaza mu ruhame

Theo Bosebabireba ngo ntakirya ku manywa kubera gufungwa kwa Bishop Tom Rwagasana -Ibintu 5 amushimira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...