RFL
Kigali

Breaking: Igihe Tour du Rwanda 2021 izatangirira cyamenyekanye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/09/2020 6:54
0


Irushanwa ngarukamwaka rizenguruka igihugu cy'u Rwanda Tour du Rwanda, amatariki rizaberaho mu mwaka w'imikino 2021 yamaze kumenyekana.Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'Umukino w'amagare (UCI) ryatangaje ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 rizaba hagati ya tariki 21 na 28 Gashyantare 2021.


Tariki 21 kugeza tariki 28 Gashyantare, ni bwo mu Rwanda abasiganwa bazamara icyumweru bazenguruka  ibice bigize urw'imisozi igihumbi.

Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 ubwo ryegukanwaga na Adil Jelloul. Irushanwa riheruka, Tour du Rwanda 2020 ryatangiye tariki 23 Gashyantare rigera tariki 1 Werurwe 2020 ryegukanwa na Natnael Tesfatsio ukomoka muri Eritereya ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Moise Mugisha 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND