Umukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi Mitima Isaac amaze kurira indege yerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Sofapaka agiye gukinira imyaka ibiri.
Mitima
wazamukiye mu ikipe y'intare ari na kapiteni wayo, yatangarije InyaRwanda ko
ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumvikana na Sofapaka ariyo mpamvu byabaye ngombwa
ko ahita yerekeza muri Kenya. Ati "Nakoze igeragazwa ndaritsinda abayobozi ba
Sofapaka bagirana ibiganiro na APR FC bigenda neza ubu ndi umukinnyi wa Sofapaka
mu myaka ibiri iri imbere ."
Mitima
yagarutse ku kuntu yabonye ikipe kandi yari amaze iminsi afite imvune,
yadutangarije ko yakize nta kibazo, ati "Narakize meze neza nakoze igeragezwa
ndaritsinda ubu niteguye gukina kandi nsenga Imana ngo ntazongera kuvunika kuko
ndashaka gukina ndetse nkazanahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi".
Mu
kiganiro Perezida wa Sofapaka yagiranye na Goal.com yatangaje ko Mitima
yabasinyiye imyaka 2, ati "Mitima ubu ni umukinnyi wacu mu gihe kigera ku mwaka
ibiri." Elly Kalekwa uyobora iyi kipe kandi, akomeza avuga ko babonye myugariro
mwiza uzabafasha guhatanira igikombe cya
shampiyona ya Kenya baheruka mu 2009.
Shampiyona
ya Kenya ntibiratangazwa igihe izatangirira ariko amakipe yatangiye imyitozo
muri iki cyumweru.
Mitima Isaac afite intego yo guhatanira umunya mu Amavubi
Mitima
abisikanye na Mugabo Gabriel wagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho
yakiniraga ikipe KCB ubu akaba abarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu ikipe ya
Sunrise FC.
Mitima Isaac yakuriye mu karere ka Kayonza ari naho yakiniye amakipe y’abakiri bato, ahava yerekeza mu ikipe ya Pepinières, akomereza mu ntare.
TANGA IGITECYEREZO