Muri gahunda yiswe Artemis, Nasa izohereza umugabo n’umugore ku kwezi ari nabwo bwa mbere hazaba hongeye kujyayo ikiremwa muntu kuva mu mwaka w’i 1972.
Ingengabihe y’iki kigo(Nasa) yemeje kongera kurekura agera kuri miliyari 3.2 z’amadolari kugira ngo hubakwe uburyo(system) icyogajuru kizajya kigwa ku kwezi. Abashinzwe icyogajuru bazagenda muri Capsule isa na Apollo yitwa Orion ikazahagurukira kuri roketi ikomeye yitwa SLS.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere,
Umuyobozi wa Nasa, Jim Bridenstine yagize ati: “Miliyari 28 z’amadolari
agaragaza ikiguzi bizatwara mu myaka ine iri imbere muri gahunda ya Artemis yo
kugwa ku kwezi. Muri gahunda za Artemis harimo: inkunga ya SLS, inkuga ya Orion,
gahunda yo kugwa ku kwezi”.
Ariko yabisobanuye agira ati:
“Icyifuzo cy’ingengo y’imari dufite imbere y’inteko na Senat muri iki gihe ni miliyari 3.2 z’amadolari mu mwaka wa 2021
kugira hoshobore gukorwa system izajya igusha icyogajuru. Ni ngombwa rero ko
aya mafaranga aboneka”.
Inteko ishinga amategeko
umutwe w’abadepite yo muri Amerika yamaze kwemeza umushinga w’itegeko ritanga
miliyoni 600 z’amadolari kwitegurwa ry’uburyo icyogajuru kizagwa ku kwezi.
Bwana Bridenstine yongeyeho
ati: “Ndashaka gushimira byimazeyo Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite
ko mu buryo bw’ibyiciro bibiri, bemeje gahunda yo gushaka uburyo icyogajuru
cyajya gishobora kugwa ku kwezi, ni muri urwo rwego izi miliyoni 600
z’amadolari zatanzwemo. Ni ukuri kandi ko dusaba miliyari 3.2 z’amadolari”.
Muri Nyakanga 2019, Bwana
Bridenstine yatangarije CNN ko umugore wa mbere uzajya ku kwezi mu mwaka wa
2024 azaba ari umuntu wagenzuwe bihagije kandi akemezwa, umuntu wigeze
byibuze akora mu bijyanye n’ibyogajuru.
Ubwo yatangaga iki kiganiro,
hari abategarugori 12 bakora mu bijyanye n’ibyogajuru. Kuva icyo gihe
bifatanyije n’abandi bagore 5 bo muri Nasa bari barangije amahugurwa mu
ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana abujuje ibisabwa
kugira ngo hazarebwe uwagenda muri aba.
Abajijwe ibijyanye n’igihe ntarengwa cyo guhitamo abagize itsinda rizajya mu butumwa bwa Artemis bwo mu mwaka wa 2024, umuyobozi wa Nasa yavuze ko yizeye gutoranya itsinda/ikipe nibura imyaka ibiri mbere y’uko ubutumwa butangira. Ubwo ni ukuvuga ko amazina y’abagize itsinda azamenyekana mu mwaka wa 2022.
TANGA IGITECYEREZO