RFL
Kigali

Martinez wakiniraga Arsenal yerekeje muri Aston Villa kuri £17m

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/09/2020 12:41
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Aston Villa bwamaze gutangaza ko bwasinyishije uwari umunyezamu w’ikipe ya arsenal, Emiliano Martinez, watanzweho Miliyoni 17 z’ama-pound.



Uyu munya-Argentina w’imyaka 28, wakiniye Arsenal imikino 23 mu mwaka ushize w’imikino, akanafasha iyi kipe kwegukana igikombe cya FA Cup mu mukino batsinze Chelsea, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine muri Aston Villa.

Umutoza w’ikipe ya Aston Villa, Dean Smith, yatangaje ko Martinez ari umukinnyi iyi kipe izubakiraho igihe kirekire.

Yagize ati "Ni umukinnyi tuzubakiraho igihe kirekire ".

"Ni iby’igiciro kugura umunyezamu uri ku rwego rwo hejuru kandi ugifite imyaka micye ".

"Turazi uburyo yitwaye muri Arsenal umwaka ushize w’imikino, ni umukinnyi mwiza, twaramubonye ku mukino wa nyuma wa FA Cup ".

Martinez yavuye muri Arsenal yari amazemo imyaka 10, kuko yayigezemo mu 2010 mu ikipe y’abakiri bato.

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta, yafashe umwanzuro wo kugira Bernd Leno nimero ya mbere muri iyi kipe, dore ko ari nawe wari mu izamu ku mukino wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka, Arsenal yatsinzemo Fulham 3-0.

Martinez abaye umukinnyi wa gatatu usinye muri Aston Villa nyuma yo kugura rutahizamu Ollie Watkins wavuye muri Brentford na Matty Cash wavuye muri Nottingham Forest.

Martinez yamaze gusohoka muri Arsenal yerekeza muri Aston Villa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND