Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Alicia Keys yatangaje ko agiye gushyira hanze album nshya yiyitiriye ”Alicia” ya 7, aho avuga ko tariki 18 Nzeri 2020 izaba imaze kujya hanze. Iyi Album izagaragaramo abahanzi b’ibyamamare harimo na Diamond Platnumz.
Alicia
Keys, yari yariteguye gushyira ahagaragara album ye, mu mezi yashize ariko biza
gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye uruhando rwa muzika hirya
no hino ku isi. Alicia Keys ikubiyemo indirimbo zasohotse mbere nka; "Underdog,", "Show
Me Love " (yakoranye na Miguel), "So Done” yakoranye na Khalid), "Love Looks Better",
"Perefect way to Die", "Time Machine", "Good Job n’izindi.
Alicia Keys
Album ya
mbere ya Alicia Keys yasohotse mu mwaka wa 2001. Muri Kamena, yaririmbye indirimbo ye
yakunzwe cyane “Perefect Way To Die” muri BET Awards. Keys kandi yagaragaye
muri Grammy 2020 mu ntangiriro z'uyu mwaka, aho we na Brittany Howard bakoranye
indirimbo “Underdog”.
Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe
cyane muri Afurika cyane cyane mu gihugu akomokamo cya Tanzaniya, akaba umwe mu bamaze kugeza umuziki w’Afurika ku ikarita y’Isi, azagaragara kuri
Album ya Alicia, kubera ibikorwa byinshi yakoze akigarurira impande
zitandukianye z’abakunzi ba Muzika.
Iyi alubumu ya Alcia, Diamond azagaragaramo, igizwe
n'indirimbo 17, muri zo Diamond Platnumz azagaragaramo mu ndirimbo ze 2 gusa arizo; African beauty yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Omario, ndetse n’indirimbo ‘NaNa yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria, Mr Flavour.
Diamond umuhanzi ukunzwe muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO