RFL
Kigali

Umu-Suwisi yambuwe umwanya wa gatatu yabonye muri Tour du Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2020 17:10
0


Patrick Schelling ukomoka mu gihugu cy’u Busuwisi, ukinira ikipe ya Israel Start-Up Nation, yambuwe umwanya wa gatatu yabonye muri Tour du Rwanda 2020, nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ’UCI’ itahuye ko uyu mukinnyi yanyoye imiti itemewe.



Nyuma y’amezi atanu Tour du Rwanda 2020 isojwe, UCI yatangaje ko ibizamini byafashwe tariki 24 Gashyantare 2020, byagaragaje ko umusuwisi Patrick Schelling ukinira ikipe ya Israel Start-Up Nation yakoresheje imiti itemewe, ahita afatirwa ibihano birimo kwamburwa umwanya wa gatatu yabonye muri iri rushanwa.

UCI ivuga ko uyu mukinnyi yasuzumwe ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020, kavaga i Kigali kerekeza i Huye, ibisubizo byo muri Gicurasi uyu mwaka bivuga ko Patrick Schelling yari yakoresheje imiti y’indwara ya Asthma yitwa Terbutarine kandi itemewe gukoreshwa mu irushanwa iryo ariryo ryose ritegurwa na UCI.

Patrick yahise ahagarikwa amezi ane adakina umukino w’amagare kuva muri Gicurasi kuzageza tariki 17/09/2020, ndetse yamburwa n’umwanya wa gatatu yari yatsindiye muri Tour du Rwanda 2020.

Israel Start-Up Nation akinira, ivuga ko itari yigeze imenya ko uyu mukinnyi yakoresheje iyi miti, mu gihe umukinnyi we avuga ko atayinyweye nk’imiti yongera imbaraga, ko ahubwo byatewe n’uburwayi bwa Asthma arwaye kuva mu bwana bwe.

Tour du Rwanda 2020, yegukanwe n’umunya Eritrea ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea, Natnael Tesfatsion wasize baginzi be, akurikirwa n’umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ikipe ya SACA.

 

Patrick avuga ko atanyweye imiti ashaka ko imwongerera imbaraga ahubwo yarimo yivura indwara arwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND