RFL
Kigali

Ritha ahatanye mu birori by’imideli Women’s Choice Awards Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2020 11:43
0


Ritha Mary Angel witabiriye irushanwa rya Miss Career Africa ribera mu Rwanda ari mu bahataniye ibihembo mu birori by’imideli byiswe Women’s Choice Awards Africa.



Ibirori by’imideli bya Women’s Choice Awards Africa bitegurwa n’abategura Mercedes Benz Fashion Week bimaze imyaka irenga itanu bibera muri Ghana.

Ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week bisanzwe bibera mu Mujyi wa Accra muri Ghana, mu mpera z’umwaka ushize byabereye i Kigali mu Rwanda.

Abahatanye ibi bihembo bari mu byicoro 20 byatangajwe, ku wa 28 Kanama 2020. Uyu mukobwa ni we wenyine wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba uhatanye muri ibi birori.

Ritha ahatanye mu cyiciro cya ‘Fashion Brand of the year’ ahatanyemo n’abo muri Ghana no muri Nigeria barimo Niposkin, Trish O. Couture, Ophelia_Crossland, Yartel GH n’abandi.

Iki cyiciro kirimo abagabo bane mu bagore batandatu bahatanira iki gihembo cya Women’s Choice Awards Africa.

Amatora yo kuri internet yatangiye kuva ku wa 01 Nzeri 2020, azasozwa ku wa 30 Nzeri 2020. Gutora bisaba kuba ufite ikarita ya Bank, aho ijwi rimwe ringana na 175 Frw.

Ritha yabwiye INYARWANDA ko yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo nyuma y’uko abantu batandukanye bamutanze nk’umukandida ku bw’ibikorwa akora mu mideli yo mu Burundi no muri Afurika muri rusange.

Uyu mukobwa yasabye abantu gushyigikira inzu ye y’imideli muri iri rushanwa yitwa 'Mary Angel Fashion Hose’ kugira ngo azabashe kwegukana igihembo muri ibi birori bifite izina rikomeye muri Afurika. Ati “Ndasaba abantu kunshyigikira kugira ngo nzabashe gutsinda.”

Ritha yatangiye inzu ye y’imideli yise 'Mary Angel Fashion House' afite imyaka 15 y’amavuko. Kuva icyo gihe yakoze ibitaramo bitandukanye, inzu ye igenda ikura inaguka kugeza uyu munsi.

Uyu mukobwa ahatanye muri ibi birori mu gihe ari umwe mu batumiwe kumurika imideli muri Milano Fashion Week yasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Avuga ko afite icyizere cy’uko Covid-19 nicogora ibi birori bizasubukurwa.

Ritha ukomoka mu Burundi kandi yatumiwe muri Africa Fashion Reception ishyigikiwe na Unesco, Global Gender Summit yabereye i Kigali n’ahandi.

KANDA HANO UTORE ANGEL MU BIHEMBO BYA WOMEN'S CHOICE AWARDS AFRICA

Angel yasabye gushyigikirwa mu bihembo bya Women's Choice Awards Africa mu matora ari kubera kuri internet

Ritha ahatanye mu bihembo bya Women's Choice Award Africa birimo abakomeye mu mideli bo muri Ghana na Nigeria

Ku myaka 15, nibwo Angel yashinze kompanyi y'imideli yise "Mary Angel Fashion House"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND