RFL
Kigali

Mason Greenwood yasabye imbabazi nyuma yo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2020 16:48
0


Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Mason Greenwood, yasabye imbabazi Abongereza nyuma yo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubwo we na mugenzi we bazanaga inkumi ebyiri muri Hotel yari icumbikiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu.



Mu mashusho yashyizwe hanze yafashwe na CCTV, yagaragaje aba bakinnyi bari kwinjiza abakobwa muri iyi Hotel yarimo ikipe y’igihugu mu gihugu cya Iceland. Abakinnyi bari bahawe amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 ariko amashusho yashyizwe hanze n’ibinyamakuru byo muri Iceland yagaragaje aba basore bari kumwe n’abakobwa muri Hotel.

Nyuma y’ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ‘FA’ ku bakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu, aribo Mason Greenwood ukinira Manchester United na Phil Foden ukinira Manchester City, bashinjwaga kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bahise bakurwa mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Nyuma yo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu, Mason Greenwood yasabye imbabazi Abongereza bose, ahamya ko amakosa y’ubucucu yakoze atazayasubira ukundi. Yagize ati "Ndasaba imbabazi ku bw’amakosa y’ubucucu nakoze n’ikimwaro nateje. Byumwihariko ndasaba imbabazi umutoza Gareth Southgate ku bw’agahinda n’icyasha namuteye yaranyizeye".

"Gukinira u Bwongereza ni kimwe mu bihe byiza by’ingenzi nagize mu buzima bwanjye, ndetse nkwiye no kwigaya kubw’iri kosa rigayitse nakoze". "Ndizeza umuryango wanjye, abafana, Manchester United ndetse n’u Bwongereza ko aha mpakuye isomo rikomeye".

Greenwood na Foden bahawe amahirwe yo gukina umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo u Bwongereza bwatsindaga Iceland igitego 1-0 muri UEFA Nations League.

Aba basore bose bari bakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa Gatandatu, bari mu mazi abira kuko n’amakipe bakinira yabamaganye.

Man. United yagize iti “Manchester United yifatanyije na FA ndetse ibabajwe cyane n’amakosa ya Mason Greenwood ku byabaye".

Man. City ya Foden nayo yagize iti “Biragaragara ko ibikorwa bya Phil bidahwitse. Imyifatire ye ntabwo inyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa ahubwo inyuranyije n’imyitwarire ikwiriye kuranga umukinnyi wa Manchester City n’ikipe y’Ubwongereza”.

Mason Greenwood na Phil Foden birukanwe mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza kubera ubushurashuzi

Greenwood yakinnye umukino wa mbere u Bwongereza bwatsinzemo Iceland 1-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND