Kigali

Harmonize yageze ku rubyiniro ku mugozi nk’abakomando mu birori byo kwerekana abakinnyi bashya ba Yanga Africans

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/08/2020 21:00
0


Nyuma y'uko Diamond Platinumz yageze ku rubyiniro aje mu ndege, Harmonize ukunze gusa n'uhangana nawe mu guhorana udushya, yatunguranye mu birori byo kwerekana abakinnyi b’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, amanuka ku mugozi bitangaza benshi.



Ni ibirori uyu musore yagaragayemo yambaye nk’ingabo. Iki gikorwa cyabaye ku wa 30 Kanama 2020 kibera kuri Benjamin Mkapa Stadium mu birori byari byitabiriwe n’uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Tanzania akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Yanga Africans, Jakaya Kikwete. Umuhanze Harmonize yamanutse ku mugozi ubwo yazaga kuririmbira abafana b’ikipe ya Yanga Africans.

Ni kenshi abahanzi bakunze gutungura abakunzi babo cyane cyane mu birori bikomeye. Nyuma y'uko mugenzi we bahoze bakorana bwana Diamond aherutse kuza ku rubyiniro azanywe n’indege kuri iyi nshuro Harmonize yashatse kwerekana ko amurenze we aza yigize ingabo irwanira mu kirere amanuka ku mugozi. Harmonize ni umuhanzi akaba na nyiri ikigo gicungira inyungu abahanzi kizwi nka Konde Gang dore ko akunze kwiyita Konde Boy.

Muri ibi birori, amatsiko yari yose ku ruhande rw’abafana ba Yanga ndetse n’abakunzi ba Konde Gang n’ab'umuziki muri rusange bibaza uko uyu muhanzi ari buze guseruka muri ibi birori. Nk'uko byagiye bitangazwa, bivugwa ko ubwo yazaga gusura iki kibuga mu gihe cy'imyitozo aribwo yazaga muri Kajugujugu ndetse ibi byatumye benshi babifata nko kwishongora ku wahoze ari umuyobozi we Diamond Platinumz.

Diamond aherutse kuza mu ndege kuri iyi Stade mu birori by’ikipe ya Simba SC aho n'iyi kipe nayo yariri mu birori byo kwerekana abakinnyi bayo bashya igiye kuzajya ikoresha.


Harmonize ni uku yamanutse ku kibuga 

Abafana ndetse n’abasesenguzi b’umuziki benshi bacyekaga ko Harmonize ari buze ku Ifarashi cyangwa ikindi kintu gihebuje gusa baje gutungurwa ubwo bajya kubona aserutse mu mwenda wa gisirikare ndetse amanuka mu buryo bwa gikomando ashyika mu kibuga hagati ahetse igikapu ndetse n’imigozi yamuzanye iza gusubira mu kirere mu buryo bwatangaje abari baje muri ibi birori.


Ubu igihugu cyose muri Tanzania bakuriye ingofero bwana Harmonize ndetse benshi ubu ibyo kumugeranya na Diamond impaka ni zose ndetse rwabuze gica 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND