RFL
Kigali

FIFA yahagaritse amatora muri Côte d’Ivoire! Andi mahirwe kuri Didier Drogba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/08/2020 14:44
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze gusaba Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire guhagarika amatora ya Perezida wayo yari ateganyijwe tariki ya 5 Nzeri 2020, nyuma yuko Drogba akuwe ku rutonde rw’abakandida bazatorwamo umuyobozi.



Ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, nibwo iyi komisiyo y’amatora yatangaje ko ubusabe bwa Didier Drogba bwo kwiyamamariza kuba perezida w’iri shyirahamwe bwateshejwe agaciro kuko atujuje ibyangombwa bisabwa umukandida.

Nyuma y’amasaha make FIFA yahise yandikira Komisiyo y’amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Côte d’Ivoire ‘FIF’ iyisaba kuba ihagaritse ibikorwa byayo kugira ngo habanze hakemurwe ibibazo bivugwa muri Komisiyo y’amatora.

Mu ibaruwa ya FIFA, basabye Federasiyo kuba yabagejejeho zimwe mu nyandiko zirimo ibyagiye mu nama z’inteko rusange, inama zagiye zihuza Komisiyo y’amatora mu bihe bitandukanye, bigatangwa bitarenze ejo hashize, ndetse bakaba bahagaritse n’ibikorwa byose by’amatora kugeza igihe bazahabwa andi mabwriza mashya na FIFA.

Komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire yatangaje ko Drogba atari yujuje ibisabwa ku mukandida wiyamamarizaga uyu mwanya, ahita akurwa ku rutonde rw’abahatanira kwicara ku ntebe y’ubuyobozi.

Iyi komisiyo yatangaje ko amazina abiri Drogba yatanze nk’umwishingizi, adafite ubushobozi n’ububasha bwo kumuhagararira.

Nyuma yuko abayobozi bose bateye umugongo Drogba, akaza gushyigikirwa n’ishyirahamwe ry’abasifuzi gusa, hanasabwaga bybura amakipe atatu yo mu cyiciro cya mbere amushyigikira gusa byarangiye abonye amakipe abiri yonyine, ibi nabyo bikaba biri mu byatumye kandidatire ye iteshwa agaciro.

Abagabo bane barimo na Drogba nibo bari batanze Kandidatire zabo bifuza kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cote d’Ivoire, gusa kuri ubu Sory Diabate usanzwe ari Visi Perezida muri iri shyirahamwe na Yacine Idriss Diallo usanzwe ari visi perezida wa gatatu nibo bonyine bemejwe ko bujuje ibyangombwa byo guhatanira uyu mwanya, mu gihe Paul Koffi Kouadio na Didier Drogba kandidatire zabo zashyizwe hanze.

Usa ariko uyu mwanzuro wa FIFA ushobora gutuma kandidatire ya Drogba yongera guhabwa agaciro, akiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, kuko iyi komisiyo isa nk’iyaterewe icyizere na FIFA.

Drogba ashobora kubona amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora ruhago ya Cote d'Ivoire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND