RFL
Kigali

Kandidatire ya Didier Drogba yo kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cote d’Ivoire yatewe utwatsi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/08/2020 18:29
0


Didier Drgba wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire igihe kirekire, wari ufite inzozi zo kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cote d’Ivoire, zayoyotse ubwo yabwirwaga ko ubusabe bwe butemew, bityo ko atari mu bagomba gutorwamo umuyobozi mu matora ateganyijwe tariki 5 Nzeri 2020.



Komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire ryatangaje ko Drogba atari yujuje ibisabwa ku mukandida wiyamamarizaga uyu mwanya, ahita akurwa ku rutonde rw’abahatanira kwicara ku ntebe y’ubuyobozi.

Iyi komisiyo yatangaje ko amazina abiri Drogba yatanze nk’umwishingizi, adafite ubushobozi n’ububasha bwo kumuhagararira.

Nyuma yuko abayobozi bose bateye umugongo Drogba, akaza gushyigikirwa n’ishyirahamwe ry’abasifuzi gusa, hanasabwaga bybura amakipe atatu yo mu cyiciro cya mbere amushyigikira gusa byarangiye abonye amakipe abiri yonyine, ibi nabyo bikaba biri mu byatumye kandidatire ye iteshwa agaciro.

Abagabo bane barimo na Drogba nibo bari batanze Kandidatire zabo bifuza kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cote d’Ivoire, gusa kuri ubu Sory Diabate usanzwe ari Visi Perezida muri iri shyirahamwe na  Yacine Idriss Diallo usanzwe ari visi perezida wa gatatu nibo bonyine bemejwe ko bujuje ibyangombwa byo guhatanira uyu mwanya, mu gihe Paul Koffi Kouadio na Didier Drogba kandidatire zabo zashyizwe hanze.

Drobga na Kouadio bafite iminsi itanu yo kuba bajuririye uyu mwanzuro wavuye mur komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire ‘FIF’.

Mu ntego za Drogba yari yariyemeje anemeza abanya-Cote d’Ivoire ko natorwa azahndura ku buryo bugaragara akanateza imbere ruhago ya Cote d’Ivoire.

Mu magambo ye nyuma yo gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza mu minsi ishize, Drogba yavuze ko yiyamamaje kubera ko ashaka guhindura siporo mu gihugu.

Yagize ati “Ntabwo ari ibanga ko umupira wacu uhagaze nabi, ndetse n’iyo mpamvu hamwe n’ikipe yanjye dushaka kugira uruhare mu gutuma ubaho bundi bushya”.

“Umupira w’amaguru ni siporo ya buri wese, ihuriza abantu hamwe ikanabunga “.

“Ibi twabihamiririzwa n’aba bantu bakoraniye imbere y’ibi biro by’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire “.

Mu makipe umunani yose Drogba yakiniye mu buzima bwe yayakiniye imikino 679 ayatsindira ibitego 297, muri ayo makipe yose Chelsea niyo yakiniye imikino myinshi anayitsindira ibitego byinshi kuko mu myaka 10 yayimazemo yayikiniye imikino 381 atsinda ibitego 164.

Mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire Drogba yakinnye imikino 105 atsinda ibitego 65. Akaba ariwe rutahizamu w’ibihe byose muri Cote d’Ivoire.


Kandidatire ya Drogba yo kuyobora ruhago ya Cote d'Ivoire  yatewe utwatsi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND