RFL
Kigali

Beyonce umwe mu byamamare biri kuvugira umwirabura watewe ubumuga no kuraswa na Polisi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:26/08/2020 12:49
0


Ibyamamare bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo Beyonce, Cardi B n’abandi benshi batandukanye ni bamwe mu bafashe iya mbere mu kuvugira Jacob Blake warashwe na Polisi muri leta ya Wisconsin ubu akaba atakibasha kugenda.



Beyonce na Cardi B ni bamwe mu bafashe iya mbere mu kuvugira Jakob Blake umugabo w’umwirabura warashwe na polisi inshuro zigera kuri zirindwi mu mugongo, bikaba byaratumye atakibasha kugenda nyuma yo kuba paralize mu gice cyo hasi mu rukenyerero.

Uyu mugabo Jacob Blake w’imyaka 29 y’amavuko yarasiwe muri leta ya Wisconcin ku munsi wo ku cyumweru mu cyumweru dusoje aho yarashwe n’umupolisi ari kumwe n’umuryango we, imbere y’abana be batatu. Ubu amakuru avuga ko kugira ngo uyu mugabo yongere kugenda byaba ari nk’igitangaza.

Inkuru y’uyu mugabo yamenyekanye cyane nyuma y’uko hagiye hanze videwo y’uyu mugabo ubwo yaraswaga n’umupolisi mu gace ka Kenosha muri leta ya Wisconsin ubwo yinjiraga mu modoka. Uyu mugabo yahise ajyanwa mu bitaro bwa Froedtert Hospital kuvurwa. Nyuma y’uko iyi nkuru imenyekanye yakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu mugi wa Kenosha aho abigargambyaga bangizaga ibikorwaremezo bitandukanye.

Jacob
Jacob

Jacob nyuma yo kuraswa ngo biragoye ko yakongera kugenda

Umuhanzikazi Beyonce ni umwe mu batanze ubutumwa avuga ko yifatanyije n’umuryango w’uyu mugabo mu bihe bitoroshye urimo. Yifashishije ifoto y’uyu mugabo arikumwe n’abana be batatu yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yayiherekesheje amagambo avuga ko amasengesho ye agera kuri Jacob Blake n’umurwango we.

Beyonce

Beyonce ni umwe mu bababajwe n'iraswa rya Jacob Blake

Umuraperikazi Cardi B abinyujije muri videwo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: ”Ibi birababaje! Ntabwo ibi nabyizera! Ni iki kigiye kuba urwitwazo noneho ? “Hari igikwiye gukorwa!”. Uretse Cardi B na Beyonce n’ibindi byamamare bitandukanye batanze ubutumwa bwabo harimo nka Demi Lovato, Camila Cabello n’umunyarwenya Chelsea Handler.

Cardi B

Cardi B nawe ni umwe mu batanze ubutumwa ku iraswa rya Jacob Blake

Polisi yo mu mujyi wa Kenosha avuga ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye iraswa ry’uyu mugabo rwatumye amugara, Abapolisi bari aho uyu mugabo yarasiwe ntago amazina yabo aratangazwa. Iri raswa ry’uyu mugabo rije nyuma y’urupfu rw’umugabo witwa George Floyd muri Gicurasi wishwe anigishijwe ivi muri leta ya Mineapolis rwateje imyigaragambyo ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Protest

Protest

Iraswa ry'uyu mugabo ryakurikiwe n'imyigaragambyo

Nyuma y’urupfu rwa George Floyd havuzwe cyane urupfu rw’umukobwa w’umwiraburakazi w’imyaka 26 y’amavuko witwa Breonna Taylor wakoraga mu buvuzi warashwe n’umupolisi mu mugi wa Louisville muri leta ya Kentucky muri Werurwe uyu mwaka.

Nyuma y’urupfu ry’uyu mukobwa ibyamamare bitandukanye bagaragaje imbamutima zabo aho bamwe bavugaga ko bashaka ko umupolisi wamurashe yatabwa muri yombi akabiryozwa. Muri ibi byamamare harimo nka Oprah Winfrey, Lebron James n’abandi benshi.

Src: Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND