Ikipe ya Sevilla yatsindiye Inter Milan ku mukino wa nyuma ibitego 3-2 ihita yegukana igikombe cya Europa League umukino wabereye mu gihugu cy’u Budage kuri RheinEnergieStadion usifurwa na Danny Makkelie ukomoka mu gihugu cy’u Buhorandi.
Ikipe
ya Sevilla yinjiye muri uyu mukino ishaka gutwara igikombe cya gatandatu
cy’iri rushanwa, mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya Inter Milan yashakaga gutwa
iki gikombe nyuma y’imyaka igera ku icumi nta gikombe ikozaho intoki.
Igikombe cyari cyabucyereye
Umutoza
wa Sevilla, Julen Lopetegui yabanjemo abakinnyi nka: Bono; Jesús Navas, Koundé, Diego Carlos, Reguilón;
Fernando, Jordán, Banega, Ocampos, Suso; De Jong.
Naho
Antonio Conte akaba yari yakoresheje: Handanovic; Godin, De Vrij, Bastoni,
D'Ambrosio; Barella, Brozovic, Gagliardini, Young; Lukaku, Martinez.
Umukino watangiye amakipe yombi yatakana ariko bidatinze ikipe ya Inter Milan yaje gufungura amazamu ku munota wa 5 gusa igitego cyatsinzwe na Romeru Lukaku.
Lukaku ni we wafunguye amazamu kuri penaliti
Nta gutinda Sevilla yaje guhita yishyura igitego cyatsinzwe na Luuk de Jong ku munota wa cumi na kabiri gusa, ku munota wa 33 Luuk de Jong yatsindiye ikipe ya Sevilla igitego cya 2.
Luuk de Jong yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 2 by'umutwe muri Europa League
Mu minota itatu gusa ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 36 Marcelo Brozovic yahereje umupira Diego Godin atsinda igitego cya kabiri, maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Diego Godin yatsindiye Inter Milan igitego cya kabiri
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko amakipe yombi yifashe adashaka gukora amakosa nk'ayo bakoze mu gice cya mbere batsindwa ibitego mu minota ya mbere. Ku ruhande rwa Sevilla Munir El Haddadi yinjiye mu kibuga asimbuye Lucas Ocampos ku munota wa 71 wari wagize ikibazo cy’imvune, byahise biba amahire maze Sevilla ku munota wa 74 ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Diego Carlos.
Sevilla yaje kubona igitego cya gatatu
Nyuma
yo gutsinda igitego cya gatatu, Sevilla yatangiye gutinza umukino ku buryo bwose
bushoboka. Inter Milan yaje gukora impinduka ku munota wa 78 isimbuza abakinnyi
batatu icyarimwe, Victor Moses, Alexis Sanchez, Christian Eriksen umutoza Conte
yabashyiriyemo icyarimwe ashakisha igitego cyo kwishyura nibura ngo bajye mu
minota y’inyongera banganya ibitego.
Igikombe cyari cyatangiye kwandikwaho
Icyizere
mu mukino cyagumye kwanga ku ruhande rwa
Inter Milan mu gihe Sevilla yakoragara
ibishoboka byose ngo iminota irangire ntagihindutse. Iminota y’umukino
yarangiye bikiri ibitego 3-2 umusifuzi
Danny yongeraho iminota 6 y’inyongera ariko biranga umukino urangira Sevilla
itsinze ndetse inatwaye igikombe cya UEFA Europa League.
Sevilla ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana igikombe
Bati "umusaruro ni uyu"
Inter Milan mu gahinda ko gutsindirwa ku mukino wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO