Ni kenshi cyane usanga umuntu avuga byinshi bigasana imitima ya benshi, bamwe bakabigenderaho mu buzima bwa buri munsi. Icyamamare muri muzika, Aubrey Drake Graham (Drake) mu buzima bwe yavuze ibintu abenshi bafata nk’ibikomeye ku buzima bwa buri munsi.
Uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi, ubusanzwe
ni Umuraperi ariko agakora n’akazi k’Ubushabitsi. Ni umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi
wa Filime ndetse agakorera abandi bantu indirimbo. Drake magingo aya abarirwa
no mu bahanzi b’abaherwe ku Isi dore ko ubu afite umutungo wa Miliyoni 150 z’Amadorali
y’Amerika tugendeye ku byatangajwe mu mwaka wa 2019.
Gukora cyane no kwihangana ni bimwe mu byatumye uyu
muhanzi aba icyamamare.
Ababyeyi be batandukanye afite imyaka itanu gusa. Se yatawe muri yombi
azira ibiyobyabwenge. Uyu muraperi yavuze ko yatotejwe kenshi azira kuba umwirabura
kandi akaba n'umuyahudi. Ibitekerezo bya Drake byahindutse cyane kuva
icyo gihe.
Nyuma yo
gusinyana amasezerano na label ya Lil Wayne yitwa Young Money Entertainment,
Drake yasohoye alubumu ye ya mbere yise “Thank me Later,” byagaragaye ko ari
intsinzi ikomeye kuri we, bituma agera ku myanya ya mbere ku mbonerahamwe ya
Billboard mu ndirimbo nziza 200 muri Amerika.
Album ye ya gatanu, Scorpion, yamugize umuhanzi wa mbere watsindiye kugira miliyari imwe y’abayibonye mu cyumweru kimwe. Uyu muhanzi yagiye avuga amagambo akomeye mu buzima bwe abenshi bagenderho, Dore bimwe mu bintu 15 Drake yavuze byahindura ubuzima bwe.
1.Iyo ubabajwe n'uwo mu bana, ububabare bushobora gutuma utifuza
gukunda ukundi.
2.Ubuzima bushobora guhinduka buri gihe, ugomba guhinduka
nabwo kandi ukabumenyera.
3.Baho ntawe ukubeshejeho, kunda
ntawe ushingiyeho, umva nturwanye ibyo wumva, vuga ibitakomeretsa umuntu.
4.Intego ni inzozi zigira igihe ntarengwa.
5.Mu buzima ubaho wiga.
6.Buri gihe numvaga icyerekezo
cyanjye ari kinini kuruta ishusho nini.
7.Iyo urebye imbere ubona umwijima
ariko kwizera no kwiyemeza bizatuma uwucamo.
8.Ishyari ni urukundo bikaba n’urwango
icyarimwe.
9.Nkwifurije kwiga gukunda abantu
no gukoresha ibintu.
10. Ndagerageza gukora ibyiza
kuruta ibyiza bihagije.
11.Navukiye gukora amakosa ntangiza
ibitunganye.
12.Rimwe na rimwe
tuba mu rugendo rukwigisha byinshi kubyerekeye iyo ujya.
13. Niba utekereza ko nzareka ibyo
gukora mbere y'uko mpfa ongera ubyerekezeho indoto.
14. Imbaraga ntabwo buri gihe zerekana
mu byo ushobora kugumamo, rimwe na rimwe zerekana mu byo ushobora kureka.
15.Ndarahiye ubu buzima ni nk’ikintu
kiryoshye ntigeze menya mu buzima.
TANGA IGITECYEREZO