RFL
Kigali

Ishusho bamwe mu banyarwanda bafite ku mikoreshereze y’agapfukamunwa mu kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:19/08/2020 17:16
0


Mu mpera za 2019 Isi yose yaratewe iterwa n'icyorezo cya Coronavirus. Iyaduka rya Covid-19 ryakoze impinduka zikomeye ku mibereho ya muntu ku buryo zishobora kuzaherekeza iki kinyejana.



Ni ingaruka zishobora kuzaramba kugeza igihe ubuzima, imibereho n’miterere y'Isi bizongera kugena izindi mpinduka mu bushake bwabyo. Ikiremwamuntu giteye mu buryo bwo guhanga no gushaka ibisubizo mu bihe by’ibibazo, hagamijwe intsinzi ng’uko twambaye agapfukamunwa.

Amezi arenze ane, buri muturarwanda wese asabwa kwambara agapfukamuntwa mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi ikwirakwira rya covid19. Tariki 09 Gicurasi 2020 Perezida Paul Kagame ubwo yari ayoboye inama n’aba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda yari yambaye agapfukamunwa.

No mu bindi bihe bitandukanye yagiye agaragara akambaye nk’ikimenyetso cyo kwirinda bikaba n’isomo ry’uko kwirinda ukarinda n’abandi ari inshingano za buri wese mu rugamba rwo gutsinda Coronavirus.

Iyo habaye inama y’abagize Guverinoma, abayigize bose bayitabira bambaye udupfukamunwa nk’igisobanuro cy’indangagaciro z’abayobozi beza. Kuko bahora basabwa gutanga urugero rwiza no kuba ku isonga ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imirongo migari n’amabwiriza baba basaba abo bayobora kubahiriza.

Mu ntangiriro, abanyarwanda ntibumvaga neza akamaro k’udupfukamunwa abafatiwe mu makosa yo kutakambara ugasanga bafite ibisobanuro bimwe. Ni ibisobanuro ushobora kurebera mu ndorerwamo y’ibijyanye n’ubumenyi mu by’ubuzima cyangwa se ugasanga ibyo bisobanuro n’ikibazo cy’imyumvire no kutacyira impinduka.

INYARWANDA yaganirije abanyarwanda batandukanye ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa. Bamwe bamaze kumva impamvu zabyo abandi imyumvire ntiri ku rwego rwo hejuru kuko hari n'abakubwira ko kukambara atari ukwirinda ahubwo ari uko ari umwe mu myanzuro y’inama y’aba Minisitiri.

Ukubishatse Jean D’amour afite imyaka 29 acuruza imyenda mu isoko ry’i Remera, ahazwi nko kuri Sar Motor, we yamaze kumva neza impamvu yambara agapfukamunwa. Ati “Reba aho nkorera mu isoko ku munsi mpura n’abantu ntazi umubare wabo ntazi iyo bavuye, n’iyo umukiriya angezeho yambaye agapfukamunwa nabi, musaba kubanza kukambara neza ngo twese twirinde.”

Imyumvire ya Jean D’amour itandukanye n’iya Clemence Uwamahirwe ucuruza ama-unites hafi y’iryo soko. We ntabwo yambara agapfukamunwa kubera gutinya ko yakwandura Coronavirus ahubwo ni uko atinya ibihano bya polisi n’izindi nzengo zindi z’umutekano. 

Ati “Kwirirwa gutya wipfutse ndabyanga birambangamira. Ni uko nyine ari itegeko naho ubundi se sinumvise ko Covid-19 yica abashaje cyangwa basanzwe barwaye izindi ndwara.”

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 ukora muri I&M Bank utarifuje ko amazina ye agarukwaho mu nkuru nawe ni uku abyumva. Ati “N’ubwo kwirirwa gutya wipfutse umunwa n’amazuru atari byiza ndetse binabangamye ariko ni ku nyungu zacu cyane.”

“Twe twakira abantu benshi kandi agapfukamunwa ni uburyo bwiza bwo kwirinda ko umukiriya yanyanduza cyangwa nkamwanduza. Buriya leta nibona ko bitakiri ngombwa ko tutwambara tuzavaho, bizaba byongeye kuba byiza.”

Nsengiyumva Maurice acuruza ibikoresho by’ubwubatsi muri Kicukiro Centre, twamusanze mu iduka atambaye agapfukamunwa adusobanurira ko ari ukubera ari mu iduka wenyine.

Ati “Ni uko ndi hano njye nyine. Nta mukiriya mfite n’abo dukorana ntabahari. Ku kambara ubwo se naba nirinda kwanduza ibi byuma cyangwa ngo byo bitanyanduza.”

Imyumvire y’uyu mugabo w’igikwerere irumvikanisha ko yasobanukiwe ko kwambara agapfukamunwa ari ukwirinda kuba wakwanduza abandi cyangwa bakakwanduza kandi ni byo.

Agapfukamunwa ni intwaro ikomeye mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus

Hari aho ugera ugasanga hari abantu bambaye udupfukamunwa dusa nabi mu buryo bugaragarira amaso ku buryo n’iyo haba habayeho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus usigarana amakenga y’uko haviramo izindi ndwara zishamikiye ku mwanda. Twavuga nk’abakora akazi ko gutwaza imizigo ku masoko atandukanye, abakora imirimo y’ubwubatsi ku nyubako zitandukanye.

Ubusanzwe agapfukamunwa nk’igikoresho gikora ku bice by’umubiri by’ingenzi mu guhumeka (Umunwa n’amazuru) kagomba guhorana isuku. Hari ubushakashatsi buvuga ko kaba kagomba kwambarwa mu gihe cy’amasaha atarenze 4, wakiyambura ukakajugunya ahagenewe gutabwa imyanda.

Cyakora hari n’ubundi bwoko bw’udupfukamunwa bukoreshwa inshuro zisuburamo, bene nk'ako kambarwa inshuro imwe mu gihe cy’amasha atarenga 10, kakameswa, kagaterwa ipasi, kakongera kwambarwa.

N’ubwo bidakurikizwa kenshi, agapfukamunwa kagira uko kambarwa, kubera ko udupfukamunwa twinshi dukozwe mu buryo dufite utugozi tubiri dufata ku matwi yombi. Mu kwambara agapfukamunwa, umuntu asabwa kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa se imiti yagenewe gukarabwa.

Nyuma y’uko intoki zumutse, ugafata twa tugozi tubiri ukadufatisha ku matwi yombi, iburyo n’ibumoso hanyuma ugapfuka isura uhereye munsi y’umunwa. Ni ukuvuga ku kananwa ukageza munsi y’amaso byumvikane ko n’amazuru aba apfutse.

No kukiyambura, ugomba kubanza gusukura intoki ukaba ari nako ubigenza ukimara kugakuramo. Nubwo atari ihame ko udupfukamunwa tugurishirizwa mu maduka asanzwe agurisha ibikoresho by’isuku cyangwa se imiti, icuruzwa ryabwo naryo rya kwibazwaho.

Imbere ya za gare cyangwa se imbere y’amasoko hakunze kuba hateretse utumeza turambitseho udupfukamunwa tugurishwa, ugakeneye ngaho hamwe mu ho wagasanga. Hari n’aho usanga hakorerwa ibikorwa by’ubudozi cyakora iyo habonetse umukiriya wakwifuza ko bamukorera agapfukamuwa, bamukatira ku gitambaro cyiri hafi.

Impuzandengo y’igiciro cy’agapfukamunwa ni amafaranga 700 Frw, igisobanuro cy’uko nta giciro fatizo cy’agapfukamunwa kuko hari aho kagura 1,000 Frw, ahandi 500 Frw, ahandi 800 Frw…Kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukarana intoki n'amazi meza n'isabune, ni bimwe mu byafasha abantu guhashya iki cyorezo. 

Abaturarwanda barashinjwa kwirara ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo gihangayikishije, ibintu bishobora kubasubiza muri 'Guma mu rugo' nk'uko biherutse gutangazwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye mu butumwa yanyujije kiri Twitter. Yabasabye gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND