Portugal na Espagne zitegerejwe mu mukino wa gishuti uzabera i Lisbon muri Portugal, aya makipe yombi agiye kongera gucakirana nyuma y’imyaka isaga ibiri bahuriye mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya 2018.
Abakunzi ba sports by’umwihariko abakunda
umupira w’amaguru, bakomeje kugaruka mu bihe byabo nyuma yaho icyorezo cya
coronavirus cyari cyarahagaritse imikino igiye itandukanye mu mpande zose z’Isi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, ryamaze gutangaza ko ikipe y’igihugu
ya Espagne izakina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Portugal ifite
igikombe cy’u Burayi giheruka gukinirwa.
Espagne ikazakoresha uyu mukino yitegura imikino
ihuza ibihugu by’I Burayi {UEFA National league} aho ku itariki 10 Ukwakira
2020, bazakina na Switzerland nyuma yaho bakine na Ukraine. Uyu mukino wa gishuti
ukaba wari uteganyijwe kuba tariki ya 5 kamena 2020 kuri stade ya Estadio Wanda
Metropolitano ariko kubera ikibazo cya corona imikino mu gihugu cya Espagne
ikaba yari yarahagaze.
Aya ma kipe yombi akaba agiye guhura yitegura
imikino y’igikombe cy’u Burayi kimuriwe muri kamena 2021, Espagne kandi na
Portugal zikaba arizo zifite ibikombe bibiri biheruka by’I Burayi, Espane yacyegukanye 2012 mu gihe portugal yagitwaye
mu 2016 .
Cristiano agiye kongera guhura na Ramos nyuma y'imyaka ibiri batandukanye
Umukino uheruka guhuza ibi bihugu, byari byaguye minswi 3-3
TANGA IGITECYEREZO