RFL
Kigali

Portugal igiye kwesurana na Espagne nyuma y’imyaka ibiri baguye miswi mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/08/2020 14:27
0


Portugal na Espagne zitegerejwe mu mukino wa gishuti uzabera i Lisbon muri Portugal, aya makipe yombi agiye kongera gucakirana nyuma y’imyaka isaga ibiri bahuriye mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya 2018.



Abakunzi ba sports by’umwihariko abakunda umupira w’amaguru, bakomeje kugaruka mu bihe byabo nyuma yaho icyorezo cya coronavirus cyari cyarahagaritse imikino igiye itandukanye mu mpande zose z’Isi. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, ryamaze gutangaza ko ikipe y’igihugu ya Espagne izakina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Portugal ifite igikombe cy’u Burayi giheruka gukinirwa.

Espagne ikazakoresha uyu mukino yitegura imikino ihuza ibihugu by’I Burayi {UEFA National league} aho ku itariki 10 Ukwakira 2020, bazakina na Switzerland nyuma yaho bakine na Ukraine. Uyu mukino wa gishuti ukaba wari uteganyijwe kuba tariki ya 5 kamena 2020 kuri stade ya Estadio Wanda Metropolitano ariko kubera ikibazo cya corona imikino mu gihugu cya Espagne ikaba yari yarahagaze.

Aya ma kipe yombi akaba agiye guhura yitegura imikino y’igikombe cy’u Burayi kimuriwe muri kamena 2021, Espagne kandi na Portugal zikaba arizo zifite ibikombe bibiri biheruka by’I Burayi,  Espane yacyegukanye 2012 mu gihe portugal yagitwaye mu 2016 .


Cristiano agiye kongera guhura na Ramos nyuma y'imyaka ibiri batandukanye


Umukino uheruka guhuza ibi bihugu, byari byaguye minswi 3-3







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND