RFL
Kigali

Ibyamamare muri ruhago nyafurika birahamagarira abatuye Isi gusengera Liban

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/08/2020 13:34
0


Abanyabigwi mu mupira w’amaguru bakomoka ku mugabane wa Afurika barimo umunya-ghana Michael Essien wamamaye muri Cheslsea, Umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira Liverpool, umunya-Algeria Riyad Mahrez ukinira Man.City n’abandi, batanze ubutumwa buhamagarira abatuye Isi gusengera Liban yahuye n’ibyago bikomeye mu minsi ishize.



Mu butumwa ibi byamamare byanyujije ku rukuta rwa Twitter, burahamagarira abatuye Isi kugira umutima wa kimuntu bagasengera igihugu cya Liban cyahuye n’ibyago bikomeye kigatakaza abasaga 100, abandi benshi bagakomereka.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 05 Kanama 2020, mu gihugu cya Liban habaye iturika ryahitanye ubuzima bw’abantu 100, mu gihe abandi basaga 4000 bakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga.

Bivugwa ko iryo turika rishobora kuba ryatewe n’igisasu cyangwa se ibindi bikoresho biturika bya gisirikare mu gihe abandi basobanura ko ryatewe n’iturika rya “nitrate d’ammonium” yifashishwa mu gukora ifumbire, yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Minisitiri w’Intebe wa Liban, Hassan Diab, yatangaje ko aho hantu hafashwe n’inkongi hari harimo toni 2750 za nitrate d’ammonium ndetse ko zari zimaze imyaka itandatu zibahitse.

Ku rundi ruhande, Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Liban yatangaje ko “igiturika karahabutaka” mu myaka yashize cyigeze gukurwa muri ako gace.

Nitrate d’ammonium bivugwa ko ariyo yabaye intandaro y’iryo turika, izwi cyane mu gukora ifumbire gusa na none ishobora guturika mu gihe ifashwe n’inkongi y’umuriro.

 

Abantu benshi batakarije ubuzima muri ibi byago byabereye muri Liban





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND