RFL
Kigali

Yatanze inkwano! Diamond ashobora kurushinga n’umunyarwandakazi

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:5/08/2020 8:53
0


Amezi agiye kuba atandatu icyamamare mu muziki w’Akarere k’Afurika y’u Burasirazubu na Africa muri rusange, Diamond atandukanye n’umunyakenyakazi Tanasha Donna.



Icyizwi n’abatari bacye ni uko Diamond yiteguye gushaka undi mugore gusa benshi baribaza uwo ari we. Muri Nyakanga 2020, mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Dodoma, yahagaritse kuririmba by’akanya gato aganiriza abafana.

Bimwe mu byo yababwiye ni uko ngo igihe azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko ku nshuro ya 31 azaba afite urundi rubavu rwe. Yagize ati “Arahari kandi byose birimo kugenda neza, vuba aha nzongera mbatumire”.

Ibinyamakuru byo muri karere k’Afurika y’u Burasirazuba byandika inkuru z’ibyamamare birimo nka Nairobi news cyo muri Kenya na Sqoop cyo muri Uganda, byanditse ko uwo Diamond azagira umugore we kuri iyi nshuro ari umunyarwandakazi wo mu muryango ukomeye ndetse imihango imwe n’imwe ibanziriza ubukwe nko gufata irembo ngo byarakozwe.

Umuyobozi w’ibikorwa bijyanye n’ibirori mu nzu ya WASAFI, Madam Hellen Kazimoto hmwe n’uwahoze ari umuyobozi wa Polisi y’umujyi wa Dar es Salaam, Bwana Paul Makondo ni bo bayoboye itegurwa ry’ubu bukwe bwa Diamond.

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Sqoop cyo muri Uganda, yavuze ko kuri iyi nshuro Diamond azi icyo ashaka kandi ko we n’uyu munyarwandakazi bamaze amezi atandatu baziranye.

Undi yavuze ko ubukwe bwabo mu idini ya Islam buzaba mu ibanga rikomeye hagati ya Kanama na Nzeri hanyuma mu Ukwakira 2020 batangarize abantu inkuru nziza.

Mu cyumweru gishize, Makonda wahawe gutegura ubukwe bw’uyu muhanzi yatangaje ko bamaze kuvugana inkwano n’umuryango w’umunyarwandakazi Diamond yifuza gushaka. Ibi yabitangarije mu bukwe bwa Esma Khan, mushiki wa Diamond.

Ugendeye ku byo Diamond yitangarije ko azizihiza isabukuru y’imyaka 31 afite umugore, ibi byaba bisobanuye ko ubu bukwe buteganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri kuko imyaka 31 azayuzuza ku wa 02 Ukwakira 2020.

Nta makuru menshi arajya ahabona kuri uyu mukobwa w’umunyarwandakazi uzashakana na Diamond cyane ko n’izina rye rikigirwa ibanga. Cyakora bivugwa ko ari uwo mu muryango ukomeye unifashije mu bijyanye no gutunga amafaranga menshi.

Si ubwa mbere havuzwe urukundo hagati ya Diamond n’abakobwa b’i Kigali. Ku nshuro ya mbere hatangajwe ko Diamond ashobora gushakana n’umunyarwandakazi nyuma ya Zari Hassan na Tanasha Donna.

Hiyongereyeho n’abanya-Tanzaniyakazi batandukanye babanye nawe mu rukundo rutarambye twavuga nka Wema Sepetu na Miss Jihan Dimmack.

Mu banyarwandakazi bacyetsweho urukundo na Diamond, ugarukwaho cyane ni umubyeyi w’a bana babiri Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo.

Hagendewe ku makuru macye yatangajwe ku byerekeye umukobwa waba ugiye gushakana na Diamond, harimo kuba nta mwana ufite kandi utarigeze ushakanaho n’undi mugabo-Ni gihamya cy’uko uwo bagiye kurushinga atari Shaddyboo.

Diamond biravugwa ko yamaze gutanga inkwano mu muryango w'umunyarwandakazi bazarushinga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND