Shampiyona ya Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika (NBA) yongeye gusubukurwa nyuma y’amezi ane ihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus, mu mikino yabaye abakinnyi n’abatoza baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu bapfukamye kandi bambaye imyenda yanditeho 'Black Lives Matter'.
Imikino ibiri niyo yakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ubwo hasubukurwaga shampiyona ya NBA, aho LA Clippers yesuranaga na Los Angeles Lakers, mu gihe Utah Jazz yakinaga na New Orleans Pelicans.
Kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi, imikino yose 88 izakinwa muri NBA izakinirwa hamwe muri ESPN Wide World of Sports Complex, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.
Mbere y’iyi mikino yabaye mu muhezo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi n’abatoza bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu rwego rwo gushyigikira ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’ bwamagana irondaruhu n’itotezwa rikorerwa abirabura ku Isi.
Umukino wari utegerejwe na benshi mu ijoro ryakeye, warangiye LA Clippers itsinzwe na Los Angeles Lakers amanota 103-101.
LeBron James yafashije Los Angeles Lakers gutsinda uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota abiri ya nyuma habura amasegonda 12.8.
Anthony Davis wa Lakers niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze 34, mu gihe George Paul watsinze amanota 30, ariwe watsinze menshi ku ruhande rwa LA Clippers.
Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Utah Jazz yatsinze New Orleans Pelicans amanota 106-104.
Abakinnyi bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
TANGA IGITECYEREZO