RFL
Kigali

Konte ya Twitter y’umuhungu wa Perezida wa Amerika yahagaritswe kubera ubutumwa yanyujijeho

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/07/2020 11:24
0


Donald Trump Jr umuhungu mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ubutumwa kuri Twitter bituma uru rubuga ruhita rufata umwanzuro wo guhagarika konte ye igihe kingana n’amasaha agera kuri 12. Ubutumwa uyu muhungu yatangaje ni ubw’umuganga wavugaga imikorere ya Hydroxychloroquine ko ishobora kuvura covid-19.



Perezida Trump n’umuhungu we ni bamwe mu bantu bavuga rikijyana bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko Twitter. Kuri iyi nshuro Donald Trump Jr yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ubutumwa bw'amashusho (Video) buvuga imikorere ya hydroxychloroquine mu kuvura covid-19, nyuma y'akanya gato Twitter yahise ibukuraho n'ubwo abantu benshi cyane bari bamaze kububona.


Ubutumwa Twitter yageneye Donald Trump Jr bamubwira ko yarenze ku mategeko 

Magingo aya, uyu mugabo ntabwo yemerewe kugira igikorwa na kimwe yakoresha urubuga rwe rwa Twitter nk'uko byatangajwe n’iki kigo. Twitter yatangaje ko uyu mwana w’umukuru w’igihugu ari bwongere gukoresha uru rubuga nyuma y'amasaha agera kuri 12. Perezida Trump ntabwo yigeze aripfana amaze kubona ko umuhungu we akorewe ibi yahise atangaza ko impamvu uyu muti wanzwe ari uko ari we watangaje imikorere yawo.


Twitter ya Donald Trump Jr ifite abayikurikira bagera kuri Miliyoni 5.3. Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga zagiye zishima iki gikorwa cyakozwe na Twitter. Ntabwo Twitter ari rwo rubuga rwonyine rwakoze iki gikorwa gusa kuko Facebook na Youtube nazo abantu bose bagiye bashyira iyi video kuri izi mbuga, mu kanya gato cyane iyi video yahitaga ivanwaho.


Iminsi ibaye myinshi Perezida Trump ari gutongana n’ikigo cya Twitter kubera ubutumwa bwinshi ari kugenda anyuzaho buhabanye n’imikorere yarwo ndetse bumwe muri bwo bagahita busibwa. Mu minsi ishize hari ubwo yatambukije babusibye ahita arakara ashaka gushyiraho itegeko rigenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga. Abasesenguzi bavuga ko ubu butumwa bwatambukijwe buvuga ku mikorere ya hydroxychloroquine bwakozwe hagamijwe gushyigikira Perezida Trump.

Src:aljazeera.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND