RFL
Kigali

Luc Eymael watozaga ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yirukanwe azira irondaruhu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/07/2020 15:34
0

Umubiligi wanyuze mu Rwanda agatoza ikipe ya Rayon Sports, Luc Eymael yirukanywe ku mirimo yo gutoza Yanga Africans yo muri Tanzania nyuma y’amagambo arimo irondaruhu aherutse gutangaza, aho yagereranyije abafana b’iyi kipe n’imbwa cyangwa inkende.Kuri iki Cyumweru ni bwo shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania yasozwaga hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma, ikipe ya Young Africans yatsinze ikipe ya Lipuli igitego 1-0, nyuma yaho umutoza Luc Eymael aza gutangaza amagambo atarishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania.

Yagize ati “Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania, muri abantu batize, ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi nta DSTV, abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cyangwa imbwa”.

Nyuma y’aya magambo ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga bwahise butangaza ko butandukanye bidasubirwaho n’uyu mutoza wanakunze kumvikana anenga byinshi muri Tanzania birimo n’imisifurire.

Agaruka ku misifurire yo muri Tanzania, Eymael yanenze imisufurire n’itoneshwa rya Simba SC, mukeba wa Yanga Africans.

Yagize ati “Yanga Africans ufite abayobozi bakurwanya kuko uri ikipe ikennye kandi nta buremere uzigera ugira mu ishyirahamwe ry’umukino”.

Luc Eymael w’imyaka 60, yatoje amakipe 18 atandukanye arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya, El Merreikh yo muri Sudan na Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo.

   Luc yirukanwe muri yanga Africans nyuma y'umwaka umwe ayimazemoTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND