RFL
Kigali

Ibitaramo byo kwizihiza #Kwibohora26 udakwiye gucikwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2020 13:40
0


Abahanzi Nyarwanda batandukanye bateguye ibitaramo bigamije gususurukiriza Abanyarwanda mu ngo mu rwego kubafasha kwizihiza byihariye umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.



Umunsi wo #Kwibohora26 uzizihizwa ku wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 mu buryo budasanzwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe. Mu bihe bisanzwe, ku munsi nk’uyu ukomeye ku Rwanda byabaga ari ibirori byaberaga mu midugudu no kuri Stade.

Ubu uyu munsi uzizihizwa abantu bari mu ngo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Abahanzi Nyarwanda bamaze gutangaza ko bazafasha Abanyarwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 26 barimo Masamba Intore, Nel Ngabo, Itorero Cyusa n’Inkera ndetse na Bonhomme.

1.Masamba Intore

Umuhanzi w’umunyabigwi Masamba Intore azasusurutsa abantu mu iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ mu gitaramo cyo Kwibohora azakorera muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Ni igitaramo kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), ndetse bamwe batangiye kugaragaza ko biteguye kureba iki gitaramo cy’icyogere mu nkuba.

Iki gitaramo cyo kwizihiza kwibohora azagihuriramo na Pascal Hakuzweyezu wahatanye mu irushanwa ry’abanyempano Art Rwanda-Ubuhanzi ndetse n’Itorero Urukerereza.

Masamba yararitse abafana be n’abakunzi b’umuziki, ababwira ko azabasusurutsa guhera saa mbiri n’igice z’ijoro kugeza saa yine. Masamba Intore azwi mu ndirimbo nka “Rwanda Itagendwa”, “Inkotanyi Cyane”, “Kanjogera”, “Ab’iwacu muraho” n’izindi.

2. Nel Ngabo

Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music aherutse gutangaza ko mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 26 azabamurikira Album ye ya mbere.

Iyi Album ye ya mbere yayise “Ingabo” iriho indirimbo 13 zirimo “Byakoroha”, “Nzahinduka”, “Zoli” agiye gusohora, “Nyereka inzira” n’izindi.

‘Ingabo’ iriho indirimbo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi batatu: Bull Dogg, Butera Knowless ndetse na Platini bakoranye iyitwa “Yamotema”.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album ariyo ntangiriro y’urugamba rwe mu muziki. Yavuze ko yayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda “Kugira ngo tube turi aho turi ubu”.

By’umwihariko iyi Album ‘Ingabo’ yayituye Se kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi ngo yashyigikiye impano ye kuva cyera. Igitaramo cya Nel Ngabo cyo kumurika Album ye ya mbere kizatambuka kuri shene ya Youtube yitwa Mk1 Tv guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

3. Itorero Cyusa n’Inkera

Ku wa 27 Kamena 2020, Itorero Cyusa n’Inkera ryararitse Abaturarwanda n’abandi ko riri gutegura igitaramo cyo gusingiza ubutwari bw’Inkotanyi. Bavuze ko iki gitaramo kizaba guhera saa moya z’ijoro kugeza saa tatu z’ijoro gitambuka kuri shene ya Youtube yitwa Cyusa Ibrahim.

Abakunzi b’umuziki gakondo bagaragaje ko biteguye kureba iki gitaramo, ndetse bavuga ko atari bo bazarota umunsi ugeze. Iri torero ryasabye abantu gutangira kubabwira indirimbo za gakondo bifuza ko bazabaririmbira zivuga ubutwari bw’Inkotanyi.

Cyusa n’Inkera ryashinzwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo nka “Migabo”, “Imparamba” n’izindi. Risanzwe rikorera ibitaramo kuri Hoteli zitandukanye, ndetse ryifashishwa mu bukwe.

4.Umuhanzi Bonnhomme

Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme yateguye igitaramo azakorera kuri BTN TV mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Iki gitaramo yacyise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ kizaba ku wa 03 Nyakanga 2020 guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro zuzuye. Iyi tariki yayigize ngarukamwaka kuko ayikorera igitaramo cyo kwizihiza byihariye Umunsi udasanzwe k’u Rwanda.

Muri Nyakanga 2019, uyu muhanzi yasohoye umuzingo w’indirimbo yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ mu gitaramo yakoreye ahahoze hitwa Camp Kigali. Bonhomme azwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izivuga ubutwari bw’Inkotanyi. 

Masamba Intore azaririmba mu iserukiramuco 'Iwacu Muzika Festival' mu gitaramo cyo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 26

Nel Ngabo agiye kumurika Album ye ya mbere yatuye 'Ingabo' zabohoye u Rwanda

Tariki 03 Nyakanga buri mwaka, Bonhomme akora igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora


Cyusa Ibrahim abinyujije mu Itorero 'Cyusa n'Inkera' bateguye igitaramo cyo gushima Ubutwari bw'Inkotanyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND