Ku itariki ya Mbere z’ukwezi kwa 7 buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Ubwigenge, ubu imyaka imyaka 58 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. Uyu munsi kandi uhura n’amateka y’igihugu cy’Igituranyi cy’u Burundi dore ko ari bwo n'Abarundi babonye Ubwigenge.
U Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka w’1962. Uko ubutegetsi bwagiye bukurikirana kuva kuri Perezida Kayibanda Gregoire niko mu Rwanda Ubwigenge bwagiye bwibukwa hanazirikanwa uwo munsi nk'agaciro gakomeye ku Banyarwanda.
Muri uyu mwaka wa 2020, ibihugu byinshi ku mugabane wa Afrika birizihiza isabukuru y'imyaka irenga 56 bimaze bibonye ubwingenge bibukuye mu maboko y'abakoroni. Tariki ya mbere Nyakanga mu 1962 ni bwo u Rwanda rwo rwabonye ubwo bwigenge.
Ibendera ry'u Bubiligi ryarurukijwe hazamurwa iry'u Rwanda, bisobanurwa ko ubuyobozi
bw'Igihugu bwari bukuwe mu maboko y'abanyamahanga bugashyirwa mu maboko
y'Abanyarwanda ubwabo. Ubaze umunsi ku wundi, ubu hashize imyaka 58.
Abasesengura ibirebana na politiki y'u Rwanda bemeza
ko mbere y'ubukoroni Abanyarwanda bari babanye neza ariko aho buziye
buryanisha Abanyarwanda nk’uko ubu busesenguzi
bugaragara mu nkuru yanditswe ku rubuga rwa rba.co.rw.
Ambasaderi Joseph Nsengimana asanga ubwigenge
Abanyarwanda bari bakeneye ari ububabanisha neza aho kubatanya.
Yagize
ati ''Numva ubwigenge bw'ukuri bwari ugukuraho icyo cyeragati cyari
cyarashyizweho n'abakoroni, Abanyarwanda bakongera bakunga ubumwe bwabo,
bakubaka igihugu cyabo uko bagitekereza, bakagura urwego mpuzamahanga ariko
ari bo babyitekerereje. Numva iyo ubwigenge buba bwo u Rwanda tuba tugeze kure
ariko nyuma ntabwo ariko byagenze.''
Impuguke
mu birebana n'ubuyobozi n'imitegekere, Dr Phanuel Murenzi avuga ko kwigenga
nyakuri kw'igihugu ari ukwigenga gushingiye no ku ngengo y'imari kuko bituma
ntawuguhatira gukora icyo utifuza.
Ati
''Igihe rero ushoboye kuba wakwihaza mu ngengo y'imari icyo gihe uba usa
n'aho wigizayo umukoloni, umwigizayo uti oya, nanjye nshoboye gukora ibyanjye
kandi mfite n'ububasha iyo rero ni intambwe ikomeye cyane mu kwigira. U Rwanda
rurakora neza ni cyo dushaka kandi nizera ko n'ubuyobozi bwiza icyo kintu
kizagerwaho u Rwanda rukagira ubwigenge bwuzuye cyangwa se buhamye mu
by'ukuri.''
Bamwe
mu baturage na bo bahamya ko inzira Igihugu kirimo ubu ariyo nzira yo kwigenga
bitewe n'uko buri Munyarwanda afite uburenganzira mu gihugu cye.
Rwicaninyoni
Damien utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
nta bwigenge Abanyarwanda bari bafite bitewe n'uko nta bwisanzure bagiraga, aho
atanga urugero rwo kuba umuntu yaravaga muri komini imwe yajya mu yindi agasaba
uburenganzira.
Ati
''Nko mu gihe cya kera wavaga muri komine imwe ujya mu yindi uvuga uti
nyamuneka noneho simvayo ariko ubu ufite imbaraga igihugu cyose wakizenguruka
ntihagire ikibazo uhura nacyo byaba bigeze na nijoro ukavuga uti ndagenda
byanga bikunze, ndi butahe wajya gucumbika ugasanga nta kindi kibazo ariko icyo
gihe wajyaga ahantu ukaba udafite igipapuro cy'inzira ukumva utagomba kugira
ahantu urara ariko ino saha umunyarwanda utagize ibintu ukubaganaho uragenda
amasaha 24/24.''
Na
ho Gatsinzi Didace utuye mu Karere ka Gasabo ati '' Ubwigenge buragaragara
neza, abanyarwanda barishyira bakizana, Abanyarwanda ntawukimeneshwa, abari
hanze barimo barataha uba ufite ijambo mu gihugu mu buryo bugaragara cyane,
abana baratsinda bagatsindira ku bwenge bwabo kandi ukabona leta ntivangura.''
Abasesengura politiki n'amateka by'u Rwanda bemeza ko icyerekezo cy'iterambere u Rwanda rwashyizeho muri iki gihe ari umusingi utajegajega wo kwigira, kuzamura imibereho y'umunyarwanda n'iterambere ry'Igihugu muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO