RFL
Kigali

Novak Djokovic warenze ku mabwiriza ya guma mu rugo yasanganwe Coronavirus n’umugore we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2020 20:34
0


Umunyabigwi akaba nomero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic n’umugore we Jelena,basanganwe icyorezo cya Coronavirus nyuma y’uko uyu mugabo aheruka kurenga ku mabwiriziza yo kwirinda iki cyorezo akitabira irushanwa rya Adria Tour, ryabaye muri uku kwezi ribera muri Serbia na Croatia.



Novak Djokovic w’imyaka 33 y’amavuko, ufite Gland Slams 17,yateguye irushanwa rya Tennis yise Adria Tour ariko ryasize rimukoreye ishyano kuko we n’umugore we basanganwe Coronavirus biyongera ku bandi bakinnyi nka Grigor Dimitrov,Borna Coric n’abandi.

Djokovic n’aba bagenzi be bakinnye iri rushanwa ndetse nyuma yaryo bagaragaye mu kabyiniro bari kubyina bambaye ubusa hejuru.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa interineti, Djokovic yagize ati “Mbabajwe no kuba nanduye. Ndizera ko ntawe bizakomereza ubuzima ndetse buri umwe azaba ameze neza”.

“Ubwo twageraga i Belgrade (muri Serbia), twagiye gupimwa. Ibisubizo byanjye bigaragaza ko nanduye Coronavirus ndetse niko bimeze kuri Jelena mu gihe ibisubizo by’abana bacu bane bigaragaza ko ari bazima”.

"Ibyo twakoze byose mu kwezi gushize, twabikoze tubikuye ku mutima. Amarushanwa yacu yari agamije guhuriza hamwe no gusangira ubutumwa bw’ubufatanye n’impuhwe mu gace kose".

Grigor Dimitrov na we wakinnye muri iryo rushanwa, yanduye Coronavirus kimwe na Borna Ćorić wakinnye n’uyu Munya-Bulgarie ku wa Gatandatu.

Alexander Zverev nawe wakinnye iri rushanwa basanze ari muzima ariko yahise ashyirwa  mu kato.

Bamwe mu bakinnyi bari muri Adria Tour, ubu batangaje ko bagiye kujya mu kato iminsi 14, nubwo harimo abo bapimye bagasanga badafite Covid-19.

Biteganyijwe ko amarushanwa ya Tennis ku rwego rw’Isi azatangira tariki 14 z’ukwezi kwa munani 2020.


Novak yanduye COVID-19 nyuma yo kwitabira irushanwa yateguye


Novak n'umugore we basanganwe Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND