RFL
Kigali

Igisupusupu yashyizeho irushanwa rizahemba ibihumbi 280 Frw ku ndirimbo ye "Isubireho"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2020 11:43
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois wiswe Igisupusupu yatangije irushanwa rizahemba arenga ibihumbi 280 Frw rigamije kumenyakanisha indirimbo ye “Isubireho” aherutse gusohora.



Iri rushanwa ryiswe “isubirehochallenge” riratangira kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 risozwe ku wa 17 Nyakanga 2020. 

Uhatana muri iri rushanwa asabwa gukoresha Instagram akifata amashusho abyina indirimbo “Isubireho” hanyuma akayishyira kuri urwo rubuga akamenyesha [Tag] Nsengiyumva Francois ndetse na Amadine akongeraho #isubirehochallenge.

Izo video ziratangira gushyirwa kuri konti ya Instagram ya Nsengiyumva Francois guhera ku wa 16 Kamena 2020.

Amashusho [Video] izakundwa na benshi [Likes] igatangwaho n’ibitekereo byinshi niyo izaba itsinze aho izahembwa amadorali 150 angana n’amanyarwanda 14 3500 Frw.

Ku rubuga rwa Facebook, umuntu asabwa gufata indirimbo “Isubireho” kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa hanyuma akayisangiza inshuti ze agakoresha Tag yiswe #igisupusupu akamenyesha @Amandine250.

Uyu kandi anasabwa kuvuga ijambo yakunze muri iyi ndirimbo akanabwira abantu bamukurikira kuyisangiza n’abandi.

Kuri Facebook, hazatoranywa abanyamahirwe batanu, aho buri umwe azahembwa amadorali 30 angana n’amanyarwanda 28 960 Frw.

Bivuze ko uko ari batanu bazagabana amadorali 150 angana n’amanyarwanda 14 3500 Frw.

Indirimbo “Isubireho” ya Nsengiyumva icyebura abakobwa bashakira amafaranga mu ngeso mbi.

Amashusho yasohotse ku wa 10 Kamena 2020 amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 160.

Nsengiyumva [Igisupusupu] yashyizeho irushanwa rigamije kumenyekanisha indirimbo ye "Isubireho"

Igisupusupu azahemba ibihumbi 280 Frw abazahiga abandi kumenyekanisha indirimbo ye "Isubireho"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ISUBIREHO" YA NSENGIYUMVA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND