RFL
Kigali

Indirimbo ‘Trollz’ y’umuraperi 6ix9ine na Nicki Minaj yaciye agahigo kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2020 11:43
0


Indirimbo “Trollz” y’umuraperi Daniel Hernandez [Tekashi 6ix9ine] na Onika Tanya Maraj-Petty [Nicki Minaj] yaciye agahigo mu kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amasaha 24.



Iyi ndirimbo yarebwe n’abantu Miliyoni 46 mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’amasaha 24, kandi umubare uracyakomeje kwiyongera, kuko ubu igeze kuri miliyoni 51.

‘Trollz’ yandikishije amateka avuguruye ku rubuga rukurikirwa n’ab’ingeri zitandukanye ku Isi, dore ko yakuyeho agaciro ka Ariana Grande, Tylor Swift na Drake bafite indirimbo zarebwe n’abantu miliyoni 100 mu masaha 71.

Umuraperikazi Nick Minaj uri mu bakomeye ku Isi yanditse kuri Instagram, ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ice aka gahigo.

Ati “Mwakoze kureba “Trollz”. Twaciye agahigo abantu miliyoni 46 barebye amashusho y’iyi ndirimbo iri mu njyana ya Hip Hop mu masaha 24 kandi biracyakomeza.”

Muri Nyakanga 2018 Nick Minaj na 6ix9ine bakoranye indirimbo “Fefe”, ubu imaze kurebwa n’abantu barenga miliyari imwe kuri Youtube.

6ix9ine asanzwe afite indirimbo “Gooba” yaciye agahigo ko kurebwa na miliyoni 41 mu masaha 24, ikuraho agahigo ka Eminem wigeze kugira indirimbo yarebwe na miliyoni 39 mu masaha 24.

Iyi ndirimbo ye “Gooba” yarebwe inshuro miliyoni 120 kuri Youtube imaze iminsi ine gusa isohotse.

Mu 2019, uyu muraperi yemeye ibyaha birimo kurasana bigamije kwica n'ubujura bwitwaje intwaro.

Ibi byaha ariko yari yabanje kuburana avuga ko atabikoze.

Mu 2015, yafunzwe ahamijwe gusambanya umwana w'umukobwa w’imyaka 13 ariko aza gutoroka gereza. Icyo gihe yari yakatiwe imyaka ine.

Muri Gashyantare 2019 indirimbo “Despacito” ya Luis Fonsi na Daddy Yankee yaciye agahigo kuri Youtube, aho yarebwe na miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka ibiri n’imisago yari imaze isohotse.


Indirimbo "Trollz" ya 6ix9ine na Nick Minaj yaciye agahigo ku rubuga rwa Youtube


Nick Minaj yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ice agahigo mu masaha 24

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TROLLZ" YA 6ix9ine na NICK MINAJ YACIYE AGAHIGO KURI YOUTUBE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND