RFL
Kigali

Tennis: Roger Federer wongeye kubagwa ivi azagaruka mu kibuga 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2020 19:36
0


Umunyabigwi mu mukino wa Tennis ku Isi, Roger Federer, ukomoka mu Busuwisi atangaje ko bigoye cyane ko yagaruka mu kibuga muri uyu mwaka nyuma yuko yongeye kubagwa mu ivi ry’iburyo, akaba ateganya kugaruka mu kibuga mu mwaka utaha wa 2021.



kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2020, Federer yatangaje yongeye kubagwa mu ivi ry’iburyo nyuma y’ikibazo yagize mu mwaka ushize cyari cyatumye n’ubundi abagwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Roger Federer yagize ati“Nifuje gufata igihe, kugira ngo nzongere gukina neza 100%. Abafana banjye, amarushanwa, nzabikumbura cyane, kandi ndifuza kuzabona buri wese, mu mwaka w'imikino wa 2021”.

Si inshuro ya mbere Federer abazwe kuri iri vi, kuko muri Gashyantare 2020 yari yabazwe ateganya ko muri iyi mpeshyi azitabira amarushanwa mpuzamahanga muri tennis yari ateganijwe, nyuma aza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Gusubikwa kw’amarushanwa atandukanye ku Isi yari ateganyijwe muri 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi, kiri mu byatumye Federer ashaka kwivuza ivi ry’iburyo rihora rimuteza ibibazo, nyuma yo kurivunika akabagwa ariko ntakire neza.

Federer arashaka ko muri iki gihe nta marushanwa ari kuba, yivuza iri vi agakira neza ubundi akazagaruka mu mwaka utaha ameze neza kandi ahanganira ibikombe.

Roger Federer w'imyaka 38 y'amavuko, ni umwe mu bakinnyi bayoboye urutonde rw’abakinnyi mu mukino wa tennis ku Isi igihe kirekire kandi akaba yaribitseho ibikombe byinshi bitandukanye kandi bikomeye byibumbiye mu marushanwa makuru muri uyu mukino “Grand Slam”.


Federer arashaka kubanza kwivuza neza ikibazo afite ku ivi ry'iburyo



Federer ni umwe mu bakinnyi begukanye ibihembo byinshi muri Tennis







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND