RFL
Kigali

Diamond yagaragajwe nk’umuhanzi wakwigirwaho muri muzika hanatangazwa abahanzi 15 barebwa cyane kuri YouTube muri Afurika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/06/2020 14:21
0


Icyamamare muri muzika ku mugabane w’Afurika, Diamond Platnumz wo muri Tanzania akomeje kwandika amateka aho ubu urubuga rukome mu myidagaduro ku Isi, Billboard rumwerekana nk’umuhanzi ukomeye muri Afurika nk’uwakwigirwaho byinshi.



Ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, Billboard yerekanye Diamond Platnumz nk’icyamamare inabwira abahanzi bo mu Burengerazuba bw’Afurika kwigira kuri uyu muhanzi wo muri Tanzaniya niba bashaka kumenyekana ku Isi kuri YouTube. 

Tanasha Donna and Diamond Platnumz

Isesengura rya Billboard ryerekana ko Perezida wa WCB, Diamond yashoboye kubona abantu bareba ibikorwa bye barenga Miliyoni 980 kuri YouTube hamwe n’abo twakwita abafatabuguzi (Subscribers) barenga Miliyoni 3.6, bituma aba umuhanzi wenyine muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ufite intambwe ikomeye.

Umuyobozi wa muzika ya YouTube, Kevin Meenan, yasobanuye ibyo Platnumz yagezeho mu muziki nk'ubwenge. Yagize Ati: “Muri icyo gihe, Platnumz afite abafatabuguzi Miliyoni 3.6 hamwe na Miliyoni 980 zo kureba ku muyoboro we, hafi 80% muri bo baturutse hanze ya Tanzaniya".

Yakomeje agira ati "Mu gihe cyo gupima cyo ku ya 1 Gicurasi 2019, kugeza ku ya 1 Gicurasi 2020, ku isi hose, Kenya, iri ku mupaka wa ruguru wa Tanzaniya, yatwaye ibitekerezo byinshi kuri Platnumz ariho hava abantu benshi bareba indirimbo ze, ikurikirwa na Tanzaniya na Amerika”.

Diamond Platnumz and Daughter Princess Tiffah

Umuziki wa Diamond ukomeje kwamamara ku ruhando mpuzamahanga

Ati: "Mu by'ukuri nagombaga kubigenzura inshuro eshatu kugira ngo ndebe ko ari byiza kandi inzira y'umuhanzi yo kumenyekanisha indirimbo ze irigisha rwose, uyu muhanzi ahindura abafatabuguzi (Subscribers) bashya buri gihe. Umubare w'abahanzi baturutse muri Afrika baravunitse ku isi yose rwose bishimangira izo ngamba kandi ni ikintu dusaba abahanzi bose ko bakora bakigira kuri Diamond. ”

Diamond Platnumz aza ku mwanya wa 2 mu bahanzi bakomeye bari munsi y’Ubutayu bwa Sahara bakurikirwa cyane kuri Youtube, akaba aza inyuma ya Burna Boy uyoboye urutonde.

Dore Abahanzi 15 bo munsi y'Ubutayu bwa Sahara barebwa cyane kurusha abandi kuri Youtube

15 Sub-Saharan African artistes based on Global Views Billboard.
Abahanzi 15 bakurikirwa cyane kuri Youtube muri Afurika 

Top 15 African Artistes





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND