Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Odion Ighalo , wakinaga iminsi ya nyuma muri Manchester United, byemejwe ko azayigumamo kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2021, nyuma yuko ikipe ye ya Shanghai Shenhua na Manchester United bumvikanye ko uyu mugabo akomeza gutizwa muri iyi kipe yitirirwa amashitani atukura.
Ushinzwe
gushakira akaryo uyu rutahzamu umaze gihe gito mur Manchester United , Atta Aneke,
yagize ati:” uyu mukinnyi wakanyujijeho muri Watford aracyari hano i Old
Trafford muhumure”.
Uyu
mukinnyi akomeje gutungura benshi nyuma yuko yinjiye i Old Trafford mu igur
an’igurisha ryo mu kwezi kwa mbere nabwo ku munsi wa nyuma yewe ku isaha ya
nyuma kuko amasezerano ye kuyemeranywaho ku mpande zombi byari byananiranye.
Ighalo
w’imyaka 30 wakuze ari umufana ukomeye wa Manchester United yavuze ko yakuze
afite inzozi zo kuzakinira iyi kipe y’amateka ari nayo mpamvu umuhagarariye
yamubwiye ko agomba kugabanya umushahara we niba ashaka kuyerekezamo,abyemera
atazuyaje.
Odion
Ighalo yahembwaga ibihumbi 330 by’amapawundi ku cyumweru muri Shanghai Shenhua
ariko yemeye kujya ahembwa ibihumbi 165 by’amapawundi ku cyumweru muri United.
United
yishyuye miliyoni 4 iyi kipe ya Shanghai Shenhua kugira ngo ibatize uyu
rutahizamu ukinisha imbaraga cyane kugeza umwaka w’imikino urangiye, ariko ku
bwumvikane bw’amakipe yombi Ighalo azageza muri Mutarama 2021 akinira
Manchester United.
Muri
kiganiro Ighalo yahaye urubuga rwa United yavuze ko abaturage bo mu gace
avukamo biroshye mu muhanda bararirimba bakimara kumva ko yasinye muri
Manchester United.
Ighalo
yagiye mu Bushinwa mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Watford yagezemo muri
2015, yavuze ko atigeze asinzira ubwo umuhagarariye yamubwiraga ko United iri
kumushaka.
Ighalo
amaze gutsinda ibitego bine (4) mu mikino umunani (8) amaze gukina muri
Manchester United, anatanga umupra umwe wavuyemo igitego.
ghaloazakomeza gukinira Man.United kugeza muri Mutarama 2021
TANGA IGITECYEREZO