Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Republika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri muri iyi kipe ndetse yemeza ko ari nabyo bidindiza iterambere ryayo bigizwemo uruhare n’abayiyoboye mu myaka yashize.
Rayon
Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo uruhuri, byanatumye umuyobozi wayo mukuru
Munyakazi Sadate aheruka kwandikira
urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, kugira ngo ayimenyeshe ibibazo biyirimo n’abashaka
kuyisubiza ku ngufu, kuri ubu noneho uyu muyobozi yiyambaje na Perezida wa
Republika Paul Kagame.
Muri
iyi baruwa ifite amapaji ane, Munyakazi Sadate agaragaza ko ibibazo biri muri
Rayon Sports ahanini biterwa n’abahoze bayobora iyi kipe, aho abashinja kuba
baranyereje umutungo, bigatuma batifuza ko we ashyira ahagaragara ibyagiye biba
mu myaka yashize.
Hagaragaramo
kandi ko mu mwaka wa 2015, ikipe ya Rayon Sports yaba yaratanze ruswa mu
basifuzi, ndetse akanerekana ko raporo y’abagenzuzi b’imari igaragaza ko mu
myaka ishize muri Rayon Sports habayemo kunyereza amafaranga asaga Miliyari y’u
Rwanda.
Munyakazi
Sadate aheruka guhagarikwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by'imikino kubera amagambo atari meza yatangaje, gusa uyu muyobozi wemeza ko yarenganye
yamaze kujuririra iki cyemezo.
Ibikubiye mu ibaruwa Sadate Munyakazi
yandikiye Perezida Kagame Paul
TANGA IGITECYEREZO