Nk'uko amashusho yafashwe ubwo iyi mpanuka yabaga yabigaragaje, indege ya kompanyi yo gutwara abantu ya Pakistani Airlines yo mu bwoko bwa Airbus A320, yari itwaye abantu barenga ijana yakoze impanuka mu gace ka Karachi muri Pakistani, abarenga ijana bahasize ubuzima.
Ababonye iyi mpanuka ubwo yabaga bavuze ko iyi ndege yavaga mu mujyi wa Lahore yagerageje kugwa ku kibuga cya Jinnah International Airport, inshuro zigera kuri eshatu ariko ntibyakundira abapiloti bari bayitwaye. Nyuma ni bwo yakoze impanuka ku nshuro ya kane.
Umupiloti wari utwaye
iyi ndege, mbere y'uko iyi mpanuka iba, yavuganye n’abashinze kumuyobora, ababwira ko imwe muri moteli y’indege yagize ikibazo. Leta ya Pakistani
ivuga ko abantu babiri gusa aribo bashoboye kurukoka.
Umuyobozi w’umujyi wa Karachi muri Pakistani, yameje
aya makuru aho yavuze ko iyi mpanuka yaguyemo abagera ku107, harimo abagenzi 99
n’abakozi bo mu ndege bagera ku 8. Videwo nyinshi zerekana iyi mpanuka
zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho zagaragazaga iyi ndege igwa
ikagonga inkuta z’inzu z’abaturage bo muri ako gace aho yaguye ubwo yakoraga
impanuka.
Nyuma yo kugwa muri aka gace ka Model of Colony
gatuwe n’umubare munini w’abaturage mu mujyi wa Karachi, haje kugaragara umwotsi
mwinshi mu kirere. Aka gace gaherereye muri milo ebyiri ni ukuvuga ibirometero
bigera kuri 3.2 uvuye ku kibuga cy’indege aho yahagurutse.
Hagaraye imyotsi myinshi mu kirere ubwo
iyi mpanuka yabaga
Mu mashusho yararagaye ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba yerekanye, abasirikare ba Pakistani bafatanyije n’abandi bari baturutse mu bitaro bitandukanye muri icyi gihugu bagerageza kureba ko hari abo barokora.
Iyi
ndege yahagurutse ku cy’ibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Lahore, yakoze impanuka
ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cyari hafi aho mu mujyi wa Jinnah,
ikaba yakoze impanuka ubwo yari imaze kugenda urugendo rugeze ku minota mirongo
icyenda.
Umwe mu bashinzwe ibyo ku kibuga cy’indege
yatangaje ko ijambo rya nyuma babwiwe n’umupiloti wari utwaye iyi ndege,
yababwiye ko afite ibibazo bya tekiniki mu ndege. Amwe mu majwi yasohowe
n’urubuga rwa liveatc.net yagaragaje ko umupiloti yabwiye abashinzwe kumuyobora ko moteli zombi zagize ikibazo ubwo yageragezaga ku manuka ku nshuro
ya kabiri.
Ubwo bavuganaga n’abashinzwe ku muyobora uyu mu
piloti yaje kubabwira ko agiye gusubira inyuma kubera ko abona moteli zifite ikibazo, ni bwo bamuyoboye kujya kugwa ku kibuga cyo mu mujyi wa Karachi. Ikigo gishinzwe
indege za gisivire (Civial Aviation Authority) CAA, cyatangaje ko umupiloti
wari utwaye iyi ndege yavuze ko afite ibibazo bya tekiniki mu ndege
mbere y'uko indege bayibura ku cyuma cya Radari.
Bakomeza bavuga ko babuze itumanaho n'iyi ndege
umunota umwe mbere y'uko ikora impanuka. Mudassar Ali umwe mu batuye muri aka
gace iyi mpanuka yabereyemo yatangaje ko yabanje kumva ibintu bisa n’ibiturika
ni byo yahise abyuka. Hassan umwe nawe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko ubwo
yavaga mu musigiti yabonye indege imanuka, moteli yayo ifite urusaku
rudasanzwe.
Ahabereye Impanuka
Abantu benshi batandukanye bababajwe n'iyi mpanuka,
aho nka Minisitiri w’Intebe wa Pakistani Bwana Imran Khan yanditse ku rukuta
rwe rwa Twitter ko ababajwe cyane n'ibyabaye muri iyi mpanuka yatwaye ubuzima
bw’abantu benshi. Yakomeje avuga ko asengeye kandi anihanganishije
imiryango yabuze abayo muri iyi mpanuka.
Iyi mpanuka ibaye ubwo abaturage ba Pakistani biteguraga gusoza igisibo cya Ramadan no gutangira umunsi wa Eid al -Fitr, aho bamwe mu baturage basubiraga mu ngo zabo no mu miryango yabo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.
Uru rugendo iyi ndege yakoze rwamaze hafi isaha
n’igice kuva mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Lahore, mu gace
ka Punjab gatuwe cyane n’umubare munini w’abaturage, ubwo yerekezaga mu mujyi wa
Karachi.
Amakuru yatagajwe yavuze ko iyi ndege yahawe icyemezo
cy’isuzumwa cya leta (Government check), kuwa 1 Ugushyingo 2019. Umwe mu ba
enjeniyeri b'iyi ndege akomeza avuga ko kuwa 28 Mata ari bwo we, yasinye ku mpapuro
zagaragazaga ko iyi ndege yujuje ibisabwa byose.
Izi ndege zo muri ubu bwoko bwa Airbus A320, ntabwo ari ubwa mbere ikoze impanuka dore ko hari n’izindi zagiye ziba mu myaka yashize aha twavuga nk’iyabaye mu 1988 ikozwe na France Flight 296, Impanuka zigera kuri 4 zabaye mu myaka yaza mirongo icyenda (1990s) muri Bangalore no muri Phillipines, 9 zabaye mu myaka 200s na 13 kuva mu mwaka 2011 na 2019.
Impanuka zigera kuri 18 zikomeye zabayeho, havugwa ko haguyemo abarenga 14,000.
Igisirikare cya Pakistani cyatangaje ku rukuta rwa Twitter ko bari gukurikirana
ahabereye iyi mpanuka, bareba ibyangijwe bifashishije indege za kajugujugu.
Source: Dailymail.co.uk
Umwanditsi: Soter
Dusabimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO