Umunyabigwi mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu ikipe y’igihugu y’u Budage, Manuel Neuer, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri y’inyongera muri Bayern Munich nk'uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubukombe muri ruhago ku Isi.
Uyu
Mudage, wageze muri iyi kipe mu mwaka
wa 2011 avuye muri Schalke 04, yongereye amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2023
akinira iyi kipe y’ubukombe mu Budage.
Ubuyobozi
bw’ikipe ya Bayern Munich bwatangaje ko bari barahaye uyu mugabo w’imyaka 34
imbanziriza-masezerano mu rwego rwo kumurinda kugira ahandi yerekeza, bitewe
nuko hari amakipe yamugeraga amajanja byumwihariko ayo mu Butaliyani.
Nyuma
y’umukino wakinwe mu cyumweru gishize, Bayern Munich itsinda Union Berlin 2-0, Ubuyobozi
bwa Bayern bwicaranye na Nuer bemeranya gushyira umukono ku masezerano y’imyaka
ibiri.
Nyuma
yo gushyira umukono ku masezerano, Manuel Neuer yagize ati“Kuva igihe cy’ibyumweru
bahagaritse kubera icyorezo cya COVID-19 , si nashatse gufata umwanzuro kubera
ko nta numwe wari uzi niki,igihe cyangwa Ni gute bundesliga yakomeza gukinwa.
“Ni
ibyingenzi kuri njye gukomeza gukorana n’umutoza wacu w’abazamu Toni Tapalovic”.
“Ubu ibi biracyemutse , ubu ndi kureba ejo hazaza ,n’ishyaka ryinshi , kuko ubu ndiyumva neza Kandi hano ni murugo muri Bavaria. Bayern Munich ni imwe muri ekipe zikomeye ku mugabane w’i Burayi”.
CEO w’ikipe ya Bayern Munich Karl-Heinz Rummenigge yatangaje ko bishimiye kugumana umuzamu mwiza kw’isi. Yagize ati “Fc Bayern Munich yishimiye ko Manuel yongereye amasezerano ye kugeza taliki 30-Kamena-2023. Kandi Manuel Ni umuzamu mwiza kw’isi kandi ni umuyobozi wabandi mukibuga”.
Biravugwa
ko mu masezerano Nuer yasinye yemerewe umwanya wo kujya abanza mu kibuga kandi
afatanya na bagenzi be guhesha ishema iyi kipe ku ruhando rw’i Burayi.
Nuer yongereye amasezerano muri Bayern Munich azamugeza mu 2023
Nuer ni umwe mu banyezamu beza Isi ifite
TANGA IGITECYEREZO