RFL
Kigali

Hatangajwe igihe shampiyona y’u Bwongereza ‘English Premier League’ ishobora gusubukurwaho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2020 20:09
0


Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ibikorwa by’imikino by’ingenzi harimo na shampiyona y’u Bwongereza ‘English Premier League’ bishobora gusubukurwa mu byumweru bitatu biri imbere, ariko imikino igakinwa nta bafana bari muri Stade.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020, ni bwo guverinoma y’u Bwongereza yashyize hanze inyandiko y’amapaji 50 ikubiyemo amabwiriza yo koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri iyi nyandiko  harimo ibikorwa byakomorewe, byemererwa gutangira tariki ya 1 Kamena, muri byo harimo iby’umuco na siporo, bizajya biba mu muhezo, bikerekanwa kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda ko byahuza abantu benshi.

Muri iyi nyandiko Minisitiri Boris Johnson, yafashe umwanzuro wo koroshya gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ariyo mpamvu yemereye n’imikino kuba yasubukurwa.

Aya mabwiriza avuga ko kongera gufungura ibibuga byakira abantu benshi nka stade z’imikino, bizakorwa mu gihe bizaba bigaragaye ko umubare w’ubwandu umaze kugabanuka bigaragara.

Amakipe agize Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, yahuye kuri uyu wa Mbere mu nama yiga ku buryo bwo kongera gusubukura imikino.

Premier League yasubitswe kuva tariki ya 13 Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, ariko hifuzwa ko yasubukurwa muri Kamena, hakinwa imikino 92 yari isigaye.

Uretse Premier League, n’ibindi bikombe bitandukanye bikinirwa mu Bwongereza haba mu bagabo no mu bagore bizakinwa bisozwe ariko mu gihe Coronavirus izaba imaze kugabanya umuvuduko.

Itariki imikino izongera kuberaho izakomeza kwigwaho n’abafatanyabikorwa barimo inzego z’umupira w’amaguru zitandukanye, Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza n’izindi nzego mu nama iteganyijwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Shampiyona yasubitswe ikipe a Liverpool yaranikiye andi makipe, aho inafite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.

Premier League ishobora gusukurwa mu kwezi gutaha kwa Kamena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND