Karangwa Vedaste uzwi nka Papa Messi, wamamaye kubera guhamagara ku maradiyo atandukanye by’umwihariko mu biganiro by’imikino, aratabaza asaba abakunzi b’imikino itandukanye mu Rwanda kumugoboka bakamufasha kubaho muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ko akazi kari gatunze umuryango we kahagaze.
Mu
buzima busanzwe Papa Messi akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, akaba atuye
mu Gatsata aho abana n’umuryango we, harimo umugore ndetse n’abana bane,
abakobwa babiri n’abahungu babiri, harimo imfura ye yitwa Karangwa Messi.
Papa
Messi w’imyaka 44 y’amavuko, yabwiye INYARWANDA ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu
Rwanda, hagafugwa ibikorwa byose by’ingendo umuryango we watangiye kubaho mu
buzima bubi kubera ko akazi yakoraga katumaga abona ibyangombwa by’urugo kari
kamaze guhagarara.
Yagize ati ”Ubu rwose sinakwirarira, ubuzima
bugeze habi, kuko iyo urugo rudafite ikirutunga kandi nta n’uburyo bwo
kugishaka ufite ubuzima buba bugeze habi”.
“Bafunze
ibikorwa by’ingendo nari ndi gushaka udufaranga two gukemura bimwe mu bibazo
nari mfite, birumvikana ko nta mafaranga nari mfite, bihita bihumira ku mirari
amezi agiye kuba abiri turi mu rugo, urumva ko ubuzima bumeze nabi cyane”.
Papa
Messi arasaba buri wese uko yifite, by’umwihariko abakunzi b’imikino babanaga
ku bibuga bitandukanye ndetse no mu biganiro ku maradiyo, ko bamugoboka muri
iyi minsi mibi, dore ko gufashanya biri mu muco mwiza usanzwe uranga
abanyarwanda.
Yagize
ati ”Gufashanya hagati y’abanyarwanda biri mu muco usanzwe uturanga, ndasaba
rwose abakunzi b’imikino twabanaga ku bibuga, mu biganiro ku maradiyo, ko
bakwihangana buri wese mu bushobozi bwe agafasha Papa Messi, kubera ko ubuzima
bugeze habi kandi bazaba bakoze cyane, iyi minsi mibi nivamo tuzongera dusubire
mu buzima busanzwe dusabane nk’uko byahoze”.
Papa
Messi avuga ko iki cyorezo kimusigiye amasomo y’ingenzi kuko cyamutunguye nta
faranga na rimwe yari yarizigamye, akavuga ko niyongera gusubira mu kazi azajya
akora ariko yiteguye ko isaha n’isaha bya bihe bibi bishobora kongera kugaruka.
Papa
Messi Yiyeguriye ibyo guhamagara kuri Radio guhera mu mwaka wa 2004. Radio
yahamagayeho bwa mbere ni Radio10 mu kiganiro cyakorwaga na Shyaka Clever
witabye Imana.
Ntiyigeze
arangamira inyungu y’amafaranga ahubwo ngo abikora agamije gushimisha umutima
no gutanga ibitekerezo bishyira itafari ku gihugu.
Papa
Messi avuga ko afite Rayon Sports na Barcelona ku mutima. Ku munsi, Papa Messi yahamagazaga
amafaranga 200 ibihe bitaraba bibi, agura packs ubundi akazenguruka imirongo
yose yumva aho bishyushye by’umwihariko muri siporo na we agatanga inyunganizi.
Mu
baturanyi be, bamuzi nk’icyamamare ndetse mu bamotari bagenzi be izina Papa
Messi rirazwi cyane cyane i Nyabugogo aho akunda guparika.
Papa Messi usanzwe utunzwe n'akazi ko gutwara abantu kuri Moto akeneye ubufasha kuko ubuzima bugeze habi
TANGA IGITECYEREZO