RFL
Kigali

Premier League: Itariki y’agateganyo imikino ishobora gusubukuraho yamenyekanye n’ibibuga bizifashishwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2020 10:55
0


Itariki ya 12 Kamena 2020, ni yo yemejwe nk’iy’agateganyo yo gusubukuraho imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza ikunzwe kurusha izindi zose ku Isi ‘Premier League’ ishobora kuzakinirwa ku bibuga 10 byihariye kandi ikabera mu muhezo kubera icyorezo cya Coronavirus.



Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2020, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, habaye inama yahuje abayobozi b’amakipe akina muri Premier League, ikaba yarigaga ku buryo shampiyona yakongera gusubukurwamo.

Abayobozi bose b’amakipe bahurije ku cyifuzo kimwe, asaba ko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, yakinwa ikarangira bakitegura umwaka utaha.

Bimwe mu byibanzweho muri iyi nama, ni uko imikino yasubukurwa ibera kuri Stade zemejwe zihariye, amakipe abiri agahurira ku kibuga kitari icyayo, kandi imikino ikabera mu muhezo.

Haganiriwe kandi n’ibyakorwa kugira ngo abakinnyi basubukure imyitozo, n’ibizajya bibera ku bibuga by’imyitozo.

Inama yanzuye ko Tariki ya 12 Kamena yafatwa nk’iyagateganyo yo gusubukuriraho ibikorwa by’imikino mbere yo kumva icyo Guverinoma y’u Bwongereza itangaza kuri iki kibazo.

Premier League yatangaje ko nta byemezo byafashwe, ahubwo harebwe uburyo Shampiyona yakongera gusubukurwa.

Yagize iti “Amakipe yongeye kwemera ko yifuza ko uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 urangira, ndetse yiteguye kwakira ubufasha bwa Guverinoma kugira ngo bishoboke”.

Premier League yabwiye amakipe ko ibibuga bikenewe kugira ngo imikino isigaye izasozwe, biri hagati ya 8-10, birimo na Sitade nkuru y’u Bwongereza ya Wembley n'iya NewCastle United.

Abayobozi b’amakipe bazongera guhura ku wa Kane utaha, tariki ya 7 Gicurasi, umunsi byitezweho ko guverinoma izatangarizaho ingamba zikurikiraho zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Premier League yasubitswe tariki ya 13 Werurwe 2020, hasigaye imikino icyenda ngo isozwe, ikipe ya Liverpool niyo iyoboye urutonde rwa shjampiyona aho yanikiye andi makipe, ikaba ari nayo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.


Premier League ishobora gusubukurwa muri Kamena igakinwa mu muhezo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND