RFL
Kigali

Eminem yashyize ku isoko inkweto z’agaciro ka 3, 000$ mu gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/04/2020 16:41
0


Ni mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri kwibasira ubuzima bwa benshi ku Isi, ubu icyamame muri muzika, Eminem yatangaje ko azatanga inkweto ze z’agaciro kangana n’amadorali 3,000 mu gufasha ahagizweho ingaruka na coronavirus.



Marshall Bruce Mathers wamamaye ku kazina ka Eminen ku ruhando mpuzamahanga rwa muzika, aherutse gutangaza ko ashima Imana ko umubiri we wasukuwe nyuma y’imyaka 12 atanywa ibiyobyabwenge byiganjemo itabi, ibintu yafashe nk’inzira ndende itangaje y’ubuzima bwe kuva yabaho.

Eminem's 'Music To Be Murdered By' Is Just The Second Album ...

Eminem, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ, yashimangiye ko ari kugurisha inkweto ze zo mu bwoko bwa Air Jordan , amafaranga azavamo akazayifashisha mu guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19. Eminem yemeje aya makuru akoresheje imbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha.


Izi nkweto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, zakozwe ku bufatanye n’icyamamare mu mukino wa Basketball uzwi cyane Michael Jordan mu 2015. Ikinyamakuru NME gitangaza ko izi nkweto zigura amadolari y'Amerika ibihumbi 20,000 kugeza ku 30,000.

Eminem says 50 cent is

Eminen w’imyaka 47 y’amavuko ukorera muzika muri Amerika, nawe yiyongereye ku bahanzi batandukanye barimo Rihanna bitanze inkunga mu guhashya icyorezo cya COVID-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND