RFL
Kigali

Edouce Softman aravugwa mu rukundo n’umunyamideli ukomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2020 11:18
0


Umuhanzi Irabizi Edouce uzwi mu muziki ku izina rya Edouce Softman biravugwa ko asigaye akundana n’umunyamideli witwa Jun yifashishije mu mashusho y’indirimbo ‘Nahitamo’ aherutse gusohora mu minsi ishize.



Uyu mukobwa witwa Jun ni umuyapanikazi wiyeguriye ibyo kumurika imideli afite imyaka 17 y’amavuko. Amaze imyaka 10 ajya mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho avuga ko yahashye ubumenyi buzamufasha kwikorera. 

Jun yaje mu Rwanda mu mezi ashize afite gahunda zitandukanye, abyungukiramo kuko yerekanye impano ye mu birori nka East Africa Wedding Show, Kigali Fashion Week, Shyuha Auto Show n’ibindi.

Yagize uruhare mu gutegura ibirori bye bwite hamurikrwa ibyiswe ‘Moet et Chandon’ yakoranye n’abanyamideli bo mu Rwanda byabereye ahitwa Pili Pili. 

Mu mashusho y’indirimbo Nahitamo’ ya Edouce Softman niwe mukinnyi w’imena kandi yagaragaje ko atibeshyweho ubwo bamuhitagamo, kuko yakoze ibyo yasabwaga.

Kuri uyu wa 28 Mata 2020 Alex Muyoboke uri gufasha bya hafi Edouce Softman, yashyize amafoto kuri konti ye ya Instagram, agaragaza Edouce ari mu bihe byiza na Jun amubwira ko yatomboye anamwifuriza ishya n’ihirwe.

Edouce Softman avuga ko yifashishije Jun mu ndirimbo ye 'Nahitamo' nk'umukobwa mwiza wabaye umusemburo mu imenyekana ryayo

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kwifashisha Jun mu ndirimbo ye nk’umukobwa mwiza kandi amwitezeho ko azaba umusemburo mu imenyekana ry’iyi ndirimbo yaje ikurikira iyo yise “Ni wowe”.

Yavuze ko ati “Jun ni umukobwa mwiza cyane naramwifashishije mu ndirimbo yanjye. Iby’urukundo nta byinshi byo kubitangazaho, gusa ni umukobwa mwiza wenda iby’urukundo […] dukundana ntabwo byaba ari bibi. Igihe nikigera nzabivugaho.” 

Mu myaka ishize Edouce yavuzwe mu rukundo n’umukobwa utuye i Burayi, gusa mu bihe bitandukanye bikavugwa ko batandukanye nawe agasubiza ko igihe kitaragera ngo akore ubukwe.

Edouce Softman yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Shuguli’, ‘Akari ku mutima’, ‘Urushinge’ n’izindi. Uyu muhanzi yanatangiye gutunganya indirimbo zizaba ziri kuri Album ya kabiri ikurikira iya mbere yasohoye yise ‘Akandi ku mutima’.Edouce yavuze ko Jun bakundanye ntacyo byaba bitwaye yirinda kuvuga byinshi ku rukundo bari kuvugwamo


Jun afite umubyeyi w'Umuyapani ndetse n'undi wo mu Bubiligi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHITAMO' EDOUCE SOFTMAN AHERUTSE GUSOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND