RFL
Kigali

Gareth Bale ku rutonde rw’abakinnyi 7 bagiye gusohoka muri Real Madrid - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2020 16:59
0


Real Madrid yo muri Espagne ikeneye Miliyoni zirenga 100 z’amapawundi kugira ngo izajye ku isoko ry’uyu mwaka ibashe kwiyubaka, bikaba byatumye ishyira ku rutonde Gareth Bale na James Rodriguez mu bakinnyi 7 bazagurishwa kugira ngo amafaranga bakeneye azaboneke.



Ubuyobozi ndetse n’abafana ba Real Madrid ntabwo bishimiye umusaruro iyi kipe iri gutanga, ikaba ari nayo mpamvu yifuza kurekura abakinnyi bayo 7, kugira ngo ibone amafaranga yo kuzashora ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifunguye.

Abakinnyi 7 bivugwa ko bazarekurwa n’iyi kipe barimo umunyezamu Alphonse Areola, Lucas Vazquez, Mariano Diaz, Alvaro Odriozola, Nacho Fernandez, Gareth Bale na James Rodriguez, kuko ubuyobozi busanga nta musaruro bari gutanga muri iyi kipe.

Bale yari mu bakinnyi bagombaga kugurishwa mu mwaka ushize ariko ikipe ya Real Madrid yanze kumurekura ku buntu ngo ajye mu Bushinwa ariyo mpamvu yayigumyemo ndetse biravugwa ko nta gihindutse ashobora kugaruka mu ikipe ya Tottenham yahozemo.

James nawe ntiyakunzwe n’umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane ariyo mpamvu yagaragaye mu mikino 7 gusa muri uyu mwaka w’imikino wakomwe mu nkokora na Coronavirus. Amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United.

Aba bakinnyi kandi barifuzwa n’amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Manchester United, Tottenham, Everton na Newcastle United.


Gareth Bale agiye gusohoka muri Real Madrid


James Rodriguez ntiyigeze ahirwa muri Real Madrid


Lucas Vasquez ari ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusohoka muri Real Madrid


Mariano Diaz nawe ari mu basohoka muri Real Madrid


Nacho Fernandez ashobora gusohoka muri Real Madrid


Alvaro Odriazola ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusohoka muri Real Madrid


Alphonse Areola mu bakinnyi bashobora kuva muri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND