Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ Gianni Infantino, yatangaje ko bizagorana ko ibikorwa by’umupira w’amaguru bitagizwa hakiri kare kubera ko icyorezo cya Coronavirus gikomeje umuvuduko uri hejuru mu guhitana umubare munini mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Infantino
yemeza ko gusubukura ibikorwa by’imikino hakiri kare byaba bitarimo gushyira mu
gaciro.
Yagize
ati: "Byaba birenze kudashyira mu gaciro guhatira amarushanwa gusubukura
niba ibintu bitarimo umutekano n’ubwisanzure bwuzuye".
"Niba
umupira w’amaguru ushobora kunganira iterambere rya muntu mu buryo butandukanye
kandi buri wese akabigiramo uruhare, kandi agashyira imbere uko ibintu bimeze
ku Isi kurusha we ku giti cye, nizeye neza ko ejo hazaza hacu hashobora kuba
heza kurusha mu gice cyacu gishize, Kandi tuzaba twiteguye neza kurushaho ibyo
tuzahura nabyo mu bihe biri imbere".
Gianni
Infantino kandi yanavuze ku gice cy’ubukungu kitifashe neza muri ibi bihe bya
Coronavirus kubera ko ibikorwa by’imikino by’injirizaga amakipe byose byahagaze.
Binyuze
mu buryo bw’amashusho, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yageneye ubutumwa amashyirahamwe 211 yibumbiye muri iyi mpuzamashyirahamwe,
yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ubukungu ari kimwe mu bintu bitatu byihutirwa
FIFA igiye gukoraho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe
mupira w’amaguru.
Yagize
ati“akazi twakoze mu myaka ine ishize katumye kuri ubu muri FIFA duhagaze neza
mu bijyanye n’ubukungu, gusa amafaranga dufite si aya FIFA ni ay’umupira w’amaguru
bityo dukeneye gutekereza icyo gukora kuko biri mu nshingano zacu.”
Infantino
akaba yatangaje ko kugeza ubu hatangiye gukorwa inyigo y’ingaruka Coronavirus
yagize ku mupira w’amaguru kugira ngo harebwe neza icyo hakorwa n’uburyo haba
hari amashyirahamwe yafashwa mu bijyanye n’ubukungu.
Aha
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ikaba igiye guhabwa 475 000 000 Frw mu gukomeza
guhangana n’ingaruka za Coronavirus.
Gianni Infantino yavuze ko FIFA iri gutegura uburyo igiye gufasha abanyamuryango guhangana n'ingaruka za Coronavirus
TANGA IGITECYEREZO