Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée arashishikariza abakunzi bayo kwitabira ubukangurambaga bwa 'Nanjye ndi Rayon' buzayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona.
Iyi kipe ya Rayon Sports yatangije ubukangurambaga yise 'Nanjye ndi Rayon' bugiye kujya buyifasha kubona agahimbazamusyi kihariye ku mikino yakiriye aho birahera ku mukino wo ku munsi w'ejo ifitanye na AS Kigali.
Kuri ubu umufana uzajya ushaka kureba imikino ya Rayon Sports yicaye muri VVIP azajya yishyura ibihumbi 100 ahabwe ubutumire, ushaka kwicara muri VIP A yishyure ibihumbi ibihumbi 50 ahawe ubutumire naho ushaka kwicara muri VIP B yishyure ibihumbi 30 nawe ahabwe ubutumire.
Ntabwo ari ku bashaka kujya kureba umukino gusa kuko n'abandi bashaka gufasha iyi kipe gutanga agahimbazamusyi muri ubu bukangurambaga n'ubundi bakanda *182*8*1*008000#.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée niwe wabimburiye abandi kugura itike ya VVIP ku mukino bafitanye na AS Kigali ndetse ashishikariza n'abandi bafana kubikora.
Yagize ati"Ndashishikariza n’abandi ba Rayon aho bari hose kugira ngo bagerageze gufasha Rayon Sports. Rayon Sports ni ikipe y’abafana benshi handi ikura tuvugishe ukuri,ikura mu kibuga no muri twebwe".
Ubu bukangurambaga Rayon Sports yatangije ni ubwo kuyifasha gutwara igikombe cya shampiyona mu mikino 10 isigaye dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 43 aho irusha APR FC iyikurikiye amanota 2.
Umukino wayo na AS Kigali urakinwa kuri uyu wa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro.
Rayon Sports yatangije ubukangurambaga yise 'Nanjye ndi Rayon'
TANGA IGITECYEREZO