RFL
Kigali

Kwibuka26: Umutoni Grace (Rafiki) amaze imyaka 26 ashaka umuryango baburanye muri Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/04/2020 3:03
0


Ababonye ubutumwa bwa Umutoni Grace (Rafiki) bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, batewe agahinda no kubona umwana ukikoreye umutwaro wo gushakisha umuryango we nyuma y’imyaka 26 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ntibyoroshye kwiyumvisha intimba uyu mwari w’imyaka 28 y’amavuko afite, zo kuba atarigeze amenya ababyeyi cyangwa umuryango akomokamo, kuko yatoraguwe n’Inkotanyi akiri igitambambuga. Umutoni Grace yabwiye IMVAHO NSHYA ko nyuma y’igihe kinini amaze ashakisha abo mu muryango be bikaba iby’ubusa, yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo arebe ko hari icyavamo.

Yagize ati: “Ubutumwa nabwanditse kugira ngo mbashe kubona umuryango wanjye. Ntabwo nzi aho mvuka neza ni yo mpamvu nifuza ko umuntu wese waba uhazi yamfasha akambwira. Amakuru nagiye numva ni uko twari dutuye i Nyamirambo icyo gihe nari muto cyane ntabwo agace nkazi kuko n’umuvandimwe nakurikiraga washoboraga kubimbwira na we yitabye Imana afite imyaka 5.”


Abo yumvanye ibya musaza we bamubwira ko yitwaga Yves, ari na we batabawe bari kumwe afite ibikomere by’amasasu yarashwe mu kuguru no mu kiganza, nyuma aza kwicwa n’icyorezo cyateye aho bari bacumbikiwe by’agateganyo i Ndera (ubu hubatswe GS APRED Ndera) mu Karere ka Gasabo. Umutoni yakomereje ubuzima mu kigo kirera imfubyi kugeza mu 1998 ubwo yatahanaga n’umubyeyi bamenyaniye aho amujyana iwabo babana na nyina.

“…Njye n’abana be twaruhukiye kwa nyina, ariko kubera ko na we yari arwaye byabaye ngombwa ko yitaba Imana. Nakomeje kubana na nyina, ni ho nigiye amashuri abanza, Ikiciro rusange nkigira kuri College Imena de Runyinya, Ikiciro cya kabiri cy’ayisumbuye nize mu Agahozo Shalom Youth Village, Mpavuye nkomeza Kaminuza i Gitwe.”

Ntiyahwemye gushaka abo mu muryango we baba bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n’aho yigaga mu Gahozo Shalom yafashijwe ku bashaka ariko ntiyababona. 

Akirangiza amashuri yisumbuye avuga ko yandikiye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ayisaba kumufasha gushaka umuryango we waba utabonetse, bakamwubakira aho abana n’uwo mukecuru wamubereye umubyeyi kuko atishoboye kandi ageze mu zabukuru. Ati: “CNLG yasabye kujya kuri MINALOC ndahagera na ho ndategereza ariko naketse ko ari akazi kenshi kabiteye, kuko na bo barambwira ngo nintegereze bazambwira.”


Umutoni Grace (wambaye ikanzu y’ubururu) ari kumwe n’umubyeyi wamukuye mu kigo kirera imfubyi (uwa mbere ibumoso)

Gukwiza amakuru henshi ni ho asigaje icyizere

Umutoni yizeye ko ubutumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga ari na bwo bwatumye itangazamakuru rihagurukira ikibazo ke, buzatuma abasha kumenya niba abo mu muryanga we bakiriho. Ati: “Umuntu yangiriye inama yo gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko zishobora kwihuta kandi zikagira icyo zimara. Icyizere cyo kubabona nakigira ariko simbyizeye neza, ndashaka kumenya niba bariho kuko nta muntu n’umwe mfite umpa amakuru.”

Kugeza ubu Umutoni ntazi amazina y’ababyeyi be uretse irya Yves yabwiwe ko yari musaza we kuva atangiye guca akenge. Umutoni ubu ni umuforomo, abana n’uwo mukecuru w’imyaka 85 mu Mudugudu wa Ngoma ya IV, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye.


Umutoni Grace hamwe n'umubyeyi wamukuye mu kigo kirere imfubyi

Src: IMVAHO NSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND