Benshi mu banyafurika bababajwe cyane n’ibitekerezo batanzwe n’impuguke mu buvuzi aho zavuze ko urukingo rwa Coronavirus rwazageragerezwa bwa mbere ku banyafurika. Ibi batumye abakinnyi banditse amateka mu mupira w’amaguru wa Afurika barimo Samuel Eto’o, Didier Drogba bibasira cyane izi mpuguke.
Ni
mu kiganiro cyatambutse kuri imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cy’u Bufaransa, aho Professor Jean-Paul Mira na mugenzi we
witwa Professor Camille Locht batanze igitekerezo cy'uko urukingo rwa COVID-19
rwazageragerezwa bwa mbere muri Afurika, ibintu bafaswe nk’irondaruhu n’agasuzuguro.
Professor
Jean-Paul Mira, ukuriye ishami ry’indembe mu bitaro Cochin mu mujyi wa Paris mu
Bufaransa, yagize ati “Ese ntidukwiriye gukorera ubushakashatsi ku
banyafurika badafite udupfukamunwa, badafite ubuvuzi n’uburyo bwo kongerera
umwuka?. Kimwe na Virus itera SIDA, abakorerwaho ubushakashatsi n’indaya kuko
zitirinda”.
Nyuma
y’iki kiganiro, bamwe mu bakinnyi bakomoka muri Afurika banakinnye i Burayi,
bagaragaje akababaro batewe n’ibitekerezo by’izi mpuguke.
Demba
Ba wakinnye muri Chelsea yanenze bikomeye aya magambo y’izi mpuguke aho yavuze
ko abantu bo mu bihugu by’Iburengerazuba bw’isi bumva ko bari hejuru y’abandi
bose ndetse imitima yabo yuzuye ivangura arangiza avuga ko ari iki ari igihe cyo
gukanguka.
Drogba
wakiniye Chelsea igihe kirekire yagize ati “Ntabwo ibi bikwiriye ko dukomeza
kwihanganira ibi bintu. Namaganye iri vangura rikabije n’imvugo yuzuyemo
agasuzuguro. Mudufashe kurengera ubuzima muri Africa, mureke gukwirakwiza iyi
virusi yazahaje isi, mureke kudufata nk’ingurube zo muri Guinea. Ntabwo
bikwiriye. Abayobozi ba Afurika bakwiriye kurinda abaturage babo ibi bintu
bidakwiriye.”
Samuel
Eto’o wakiniye FC Barcelone akanayubakiramo amateka akomeye nawe yarakajwe cyane
n’ikiganiro cy’izi mpuguke, maze araterura agira ati “Muri umwanda. Ntabwo
Afurika ari iyanyu ngo muyikinireho”.
Eto'o na Drogba bibasiye impuguke zavuze ko Afurika izageragerezwamo urukingo rwa Coronavirus
TANGA IGITECYEREZO