Umukinnyi ufite inkomoko mu gihugu cya Turikiya ariko wakiniye ikipe y’igihugu y’u Budage, kuri ubu ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Mesut Ozil n’umugore we Amine Gulse wabaye Miss wa Turikiya bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura nyuma y‘amezi 9 babana.
Mesut
Ozil na Amine Gulse bibarutse umwana wabo w’umkobwa kuva babana bahita bamwita
Eda.
Ozil
na Amine bakundanye igihe kitari gito, maze muri Kamena 2019 biyemeza kubana
akaramata, bashyingirwa mu murwa mukuru wa Turikiya ‘Istanbul’ mu birori
byitabiriwe n‘ibikomerezwa muri iki gihugu birimo na perezida wa Turikiya Erdogan.
Ozil
akaba yari amaze igihe kitari gito ategereje umwana we w’imfura kubera ko
yasabye uruhushya hakiri kare kugira ngo ajye kwita ku mugore we wari mu minsi
ya nyuma kugira ngo yibaruke dore ko uyu mukinnyi atigeze akina umukino wo
kwishyura muri UEFA Europa League Arsenal yasezerewemo na Olmpiacos yo mu
Bugereki.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Twitter Mesut Ozil yagaragaje ibyishimo byo kwakira umwana we
w’imfura.
Yagize
ati”Dushimye Imana ko umukobwa wacu ‘Eda’ yavutse ari muzima nta kibazo”.
Mesut
Ozil aheruka mu kibuga akinira Arsenal tariki 07 Werurwe 2020, ku mukino Arsenal
yatsinzemo Westham United igitego 1-0, Ozil akaba yari mu bakinnyi 11 babanje
mu kibuga.
Kuri
ubu iby’ahazaza ha Ozil muri Arsenal ntibirasobanuka kuko byavugwaga ko uyu
mwaka w’imikio nurangira azasohoka muri iyi kipe gusa ariko ushinzwe kumushakira
ikipe yemeje ko ntaho azigera ajya avuga ko azaguma muri Arsenal.
Mu
bihe byashize ozil ntiyagirirwaga icyizere cyo kubanza mu kibuga ibi byatumye
atangira gutekereza kuyivamo akerekeza ahandi.
Gusa
muri iki gihe umutoza Mikel Arteta yamugiriye icyizere amugarura mu kibuga, ubu
abanza mu bakinnyi 11.
Kuri
ubu Ozil ari mu rugo rwe n’umuryango we muri iki gihe ibikorwa by’imikino
byahagaze ku Isi kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ozil na Amine bibarutse umwana w'umukobwa
Ozil yasezeranye muri Kamena 2019
Perezida Erdogan yari yanagiye Ozil mu bukwe bwe
TANGA IGITECYEREZO