Mu minsi irindwi hatangijwe igikorwa cyo kugoboka ikipeya Rayon Sports muri ibi bihe bigoye abatuye Isi barimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, hamaze gukusanywa Miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu na bine, na magana atanu na mirongo inani n'atanu y’amanyarwanda (4,254,585Frw).
Ku
wa Gatatu w’icyumweru gishize, ni bwo Perezida wa rayon Sports, Sadate
Munyakazi, yasabye abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe aho bari hose kuyiba
hafi by’umwihariko mu rwego rw’amikoro muri ibi bihe bigoye ibikorwa by’imikino
byose byarahagaze, Isi ikaba iri kurwana n’icyorezo cya Coronavirus.
Rayon
Sports ni imwe mu makipe atunzwe n’abakunzi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa
bayo, ariko muri iyi minsi nta bikorwa by’imikino biri kuba kubera icyorezo cya
Coronavirus, akaba ariyo mpamvu
ubuyobozi bwayo bwashyizeho uburyo bwo kuyifasha muri ibi bihe bigoye.
Ni
uburyo umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports aho aherereye hose mu Rwanda ashobora
gutanga amafaranga akoresheje telefoni ye ngendanwa, akaba yafasha ikipe
ahereye ku giceri cy’amafaranga 100 kuzamuka.
Mu
gihe kigeze ku Cyumweru kimwe ubu buro bumaze gutanga umusaruro ugaragara kuko
ubu Rayon Sports imaze gukusanya 4,254,585 Frws.
Mu
butumwa Perezida wa Rayon Sports yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko
ubu hamaze kwinjira 4,254,585 Frws, anyuze kuri telephone ndetse n’andi yanyuze
mu matsinda y’abafana.
Yagize
ati "Ubudasa bwacu burakomeje, gushyigikira Gikundiro Rayon yacu
birakomeje uno munsi tugeze kuri 3.154.585frw tuyanyujije kuri *610# kongeraho
1.100.000frw yavuye mu bakunzi ba Rayon bayacishije muri Fan Base, Total
Générale ni 4.254.585".
Magingo
aya ntiharamenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, gusa yahagaze Rayon
Sports iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC amanota 6, ariko iyi kipe
y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina na Espoir FC yo mu
karere ka Rusizi.
Ubutumwa bwa Perezida wa Rayon Sports agaragaza umusanzu w'abafana mu gufasha Rayon Sports
Rayon Sports niyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda
Uburyo ushobora kunyuramo utera inkunga Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO