RFL
Kigali

Kylian Mbappé mu nzira zigura inzu i Madrid y'uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/05/2024 8:28
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé ari mu nzira zigura inzi i Madrid y'uwahoze nawe akinira Real Madrid, Sergio Ramos.



Nubwo hashize iminsi inkuru za Kylian Mbappé zimwerekeza mu ikipe ya Real Madrid zisa n'aho zatanze agahenge, gusa ntibikuraho ko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyamaze guhamya ko ahubwo yamaze no guterekayo umukono ku masezerano.

Kuri ubu uyu mukinnyi ashobora kugura inzu azaturamo ubwo azaba akinira ikipe ya Real Madrid n'ubundi iherereye mu gace ka Madrid.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 18 z'Amayero ndetse ngo ni nayo nzu ihenze kurusha izindi muri aka gace. Iyi nzu nyirayo ni Sergio Ramos wakiniye Real Madrid ari myugariro ndetse akaba ari n'inshuti y'uyu mukinnyi.

Ubundi uyu munya-Espagne ntabwo yari afite gahunda yo kugurisha iyi nzu ariko ari kugira ngo afashe Kylian Mbappé kuzaba atuye ahantu heza.

Ibiganiro byo kuyigura birimo birakorwa na nyina w'uyu rutahizamu unasanzwe ari umucungira akaryo, Fayza Lamari ndetse n'umuvandimwe wa Sergio Ramos witwa Rene.

Ibi biganiro n'ubundi bisa nk'aho birimo biragana ku musozo gusa bizarangira neza ubwo Kylian Mbappé azaba yatangajwe nk'umukinnyi wa Real Madrid ndetse ni nabwo azahita yishyura aya mafaranga miliyoni 18 z'Amayero.


Kylian Mbappe mu nzira zigura inzu ya Sergio Ramos iherereye i Madrid 



Inzu Kylian Mbappe ashobora kugura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND