RFL
Kigali

Abafana b’amakipe y’i Manchester batanze inkunga ku bazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 12:29
0


Abafana b’amakipe ya Manchester United ndetse na Manchester City bahuriye mu gikorwa cy’urukundo, aho bateranyije inkunga y’ibihumbi 100 £ yo kugoboka imiryango ishinzwe gutanga ibiribwa mu ntara ya Greater Manchester hagaragara umubare munini w’abazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi.



Abafana b’amakipe yombi ahora ahanganye muri shampiyona ya Premier League, bashyize ku ruhande iby’ubukeba biyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, ku ikubitiro bakusanyije ibihumbi 100£ byo kugoboka imiryango idafite ibyo kurya igaragara mu ntara ya Greater Manchester.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’amakipe yombi, Manchester City na Manchester United, riragira riti “Dutewe ishema n’uruhare rw’abafana bacu mu gufasha abashinzwe ibiribwa muri aka gace no kuzirikana umubare munini w’abababaye kubera Coronavirus. Mu gihe kitoroshye ku baturage bacu, twishimiye guhurira hamwe n’abafana bacu kugira ngo dufashe abanyamuryango batishoboye nk’abakomoka mu Mujyi umwe”

Ubusanzwe amatsinda y’abafana b’amakipe yombi, yajyaga akusanya inkunga zo gufasha abababaye hanze ya Old Trafford na Etihad Stadium mbere y’imikino yakiriwe ku bibuga byombi, ariko kuri ubu nta mikino iba kubera icyorezo cya Coronavirus.

Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu 177 mu Bwami bw’u Bwongereza mu gihe abantu benshi basabwe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwakira ry’iki cyorezo cyahagaritse ubuzima bw’abatuye Isi.


Abafana ba Manchester United ndetse na City bashyize hasi ubukeba bahuriza hamwe imbaraga zo gutabara abazahajwe na Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND