Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone [Mandona], Mariah Carey, Avril Lavigne mu bahanzi bakomeye basubitse ibitaramo bagombaga gukorera ahantu hatandukanye kubera indwara ya Coronavirus yugarije Isi muri iki gihe.
Indwara ya Coronavirus ikomeje gukwirakwira mu bihugu
bitandukanye ariko nako umubare munini w’abayandura bapfa.
Bimwe mu bihugu byafashe ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo ndetse ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ‘Isi iri mu bihe bidasanzwe’.
Bimwe mu bihugu byafashe umwanzuro w’uko ahantu haberaga ibitaramo n’ibirori bihuza abantu barenga 1000 bisubikwa. Ku cyumweru u Bufaransa bwatangaje iki cyemezo bituma kuri uyu wa Mbere Madonna atangaza ko yahagaritse ibitaramo yagombaga kuhakorera.
Yamenyesheje ko yahagaritse ibitaramo bibiri bya nyuma yagombaga gukora mu ruhererekane rw’ibyo yakoreye ahantu hatandukanye yise ‘Madame x Shows’.
Madona yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesha ihagarikwa ry'igitaramo ‘Madame X shows’ cyari kuzaba kuwa10 -11 Werurwe 2020 mu nyubako ya Grand Rex concert hall nk’uko byari byatangajwe ku rubuga.”
Ibitaramo bye yise ‘Madonna X Shows’ byabanjirije mu Mujyi wa New York muri Nzeri, Chicago, San Fransisco, Las Vegas, Los Angeles, Boston, Philadelphia, Miami, Lisbon na London.
Madonna yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi basubitse ibitaramo bagomba gukora ndetse amwe mu maserukiramuco akomeye yagombaga kubera muri Asia no mu Burayi yarasubitswe kubera iyi ndwara.
Mu cyumweru gishize abategura iserukiramuco rikomeye muri Amerika ryitwa ‘US Festival SXSW’ batangaje ko ryahagaritswe bitewe n’indwara ya Coronavirus. Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryari risubitswe mu gihe cy’imyaka 34 rimaze riba.
Umuraperi Stormy ukomeye muri Amerika nawe yatangaje ko yahagaritse ibitaramo yise ‘Head Tour’ yagombaga gukorera muri Malaysia, Singapore, Japan, China, Korea y’Epfo n’ahandi.
Yatangaje ko yasubitse ibi bitaramo yitegura gutaramira i Zurich muri Switzerland kuwa 05 Werurwe aho Guverinoma yatangaje ko ibirori n’ibitaramo bihuza abarenga 100 bitemewe.
Umuhanzikazi Mariah Carey w’imyaka 49 nawe yamenyesheje ko igitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Hawaii kuwa 10 Werurwe 2020 cyasubitswe ko azagikora mu Ugushyingo 2020.
Avril Lavigne kuwa Gatanu w’icyumweru twasoje yamenyesheje ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera i Zurich kuwa 13 Weruwe binagira ingaruka no ku bitaramo yagombaga kuririmbamo mu Buyapani, Taiwan, Hong Kong, Philippines, byari kuba muri Mata 2020.
Billboard igaragaza muri Mutarama hasubitswe ibitaramo 11, Gashyantare hasubikwa ibitaramo 21 na Werurwe hasubikwa ibitaramo 21. Uru rubuga ruvuga ko imibare ikomeza kwiyongera bitewe n'ibihugu iyi ndwara iri gukwirakwiramo.Madonna ari mu bahanzikazi bo muri Amerika begukanye ibihembo bikomeye mu muziki ndetse aho yataramiye yahasize ibyishimo. Ifite indirimbo zarebwe ndetse zumvwa n’umubare munini ku Isi.
Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime. Kuva mu 1980 yataziriwe umwamikazi w’injyana ya Pop. Yabonye izuba kuwa 16 Nzeri 1958, yujuje imyaka 61 y’amavuko.
Yavukiye ahitwa Bay City muri Leta ya Michigan muri Amerika. Umutungo we ubarirwa hagati y’amadorali Miliyoni 570-800.
Uyu muhanzikazi w’abana batandatu afite indirimbo
zizwi nka ‘La Isla Bonita’ yasohoye mu 1986 [Imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni
266], ‘Vogue’ yasohotse mu 1990, ‘Hung up’ yo mu 2005 n’izindi.
Madonna yatangaje ko yasubitse ibitaramo bibiri yagombaga gukorera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
Itsinda rikomeye ryitwa 'New Order' ryatangaje ko ryasubitse ibitaramo ryagombaga gukorera Tokyo na Oska
The Pixies bamenyesheje ko basubitse ibitaramo mu Buyapani, u Bushinwa no muri New Zealand
Sam Fender yatangaje ko yasubitse igitaramo yari gukorera i Zurich avuga ko azagisubukura muri Nzeri 2020
The National basubitse igitaramo cyo mu Mujyi wa Tokyo cyo kuwa 17-18 Werurwe 2020
Foals basubitse igitaramo mu Buyapani
Mabel yasubitse igitaramo mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani
Slipknoat basubitse kuririmba mu iserukiramuco 'knofest' ryo mu Buyapani
Green Day basubitse kuririmbira muri Korea y'Epfo, mu Buyapani n'ahandi
BTS basubitse kuririmbira mu Mujyi wa Seoul muri Mata 2020
Avril Lavigne yatangaje ko igitaramo cyo kuwa 13 Werurwe cyari kubera i Zurich cyasubitswe
TANGA IGITECYEREZO