RFL
Kigali

MTN yafashije Oppo gushyira ku isoko telefone zayo zigezweho ku Isi kandi zihendutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/03/2020 19:22
0


Sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda MTN, yafashije Oppo kumurika no gushyira ku isoko telefone zayo zigezweho. Oppo ni sosiyete iri mu zicuruza telefone zigezweho za mbere ku Isi, muri Afrika bwa mbere yakoreye ibikorwa byayo muri Kenya.



Nyuma yo kugera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2020 ifatanyije na MTN Rwanda ni bwo Oppo yashyize ku isoko telefone zayo ku mugaragaro mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali ku biro by’iyi sosiyete biherereye iruhande rwa City Plaza. Oppo yashyize ku isoko telefone ziri mu bwoko butandukanye nka Oppo A3s igura ibihumbi ijana na makumyabiri (120.000 Frw), Oppo Reno2F igura ibihumbi magana ane (400.000 Fw), n’izindi.


Izi telefone za Oppo ziri mu zigezweho ku Isi 

Arsalan Irfan Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya OPPO mu Rwanda yavuze ko izi telefone zifite ubuziranenge kandi ziri mu zigezweho ku isi. Ati” Oppo ni telefone nziza abayikoresheje bose barabihamya muri Kenya ni ho twahereye muri Afrika ariko barayikunze, ibika umuriro kandi irakomeye".


Arsalan Irfan yavuze ko abakoresha izi telefone ari abagabo bo guhamya uburyo ari nziza cyane

Yakomeje avuga ko bari imbere mu kugira telefone nziza kandi zikomeye ku Isi ku buryo ntawabishidikanyaho ari nayo mpamvu bahisemo gukorana na MTN nk’ikigo gifite izina rikomeye ku Isi kandi ikaba iyoboye mu gutanga serivise zinoze mu itumanaho mu Rwanda. Yasabye abanyarwanda gukoresha izi telefone bashyize ku isoko abizeza ko bazazikunda.


Richard Acheampong Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda

Richard Acheampong Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yavuze ko batangiye gukorana na Oppo muri gahunda ya Connect Rwanda. Ati” Muri gahunda ya Connect Rwanda ni bwo twatangiye gukorana na Oppo nabo batanze telefone zizahabwa abanyarwanda’’.

Yakomeje avuga ko ubu buri telefone ya Oppo izajya igurirwa aho ariho hose, uzajya ayigura azajya ahabwa 1GB ya internet buri kwezi k’ubuntu mu gihe cy’amezi 3. Izi telefone za Oppo ushobora kuzisanga hirya no hino ndetse no ku biro bya MTN Rwanda aho ariho hose. Uyiguze ahabwa garanti y’imyaka 2.


Oppo ni telefone ifite amafoto meza cyane igisubizo ku bakunda Selfie

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Murindabigwi Eric Ivan-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND