Kigali

Kubaka biravuna ariko gusenya ni umunyuzo! Menya ibintu 5 ugomba kwitaho mu gihe uri mu bucuruzi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/03/2020 9:38
1


Ubucuruzi ni umukino ugira amakenga menshi kandi uryohera uwahiriwe muri wo, gusa kuwukina bisaba ubushishozi no kureba kure kandi bigakorwa neza mu gihe gito. Tugiye kubagezaho ibintu ugomba kwitondera niba ushaka ko iterambere ry’ikigo cy’ubucuruzi cyawe risugira rigasagamba.



Iterambere riravuna kandi riraharanirwa kandi burya ngo ushobora gukora ikosa rito ukaba wasenya ibyo wubatse mu myaka 10 mu munsi umwe cyangwa mu kwezi kumwe. Hari ibintu wakagombye gutekerezaho nk'umucuruzi ufite intego zo kugera kure ndetse ukaba wabasha guteza imbere n’abakugaragiye.

1.      Kubaha abakozi bawe

Umunyarwanda ati”Umudiho uva mu itako” undi ati“Isuku igira isoko umwanda ukagira akazu”. Mu bucuruzi benshi bibwira ko bihagije bo ubwabo ariko bakenera abantu bakoresha. Hari abantu bafite ibigo usanga kumenya agaciro k'umukozi bigoye ndetse bakumva ko ntacyo bavuze ariko buriya ni bo b'ingenzi. Mu gihe utabahaye agaciro ntaho uzaba ugana kuko usanga ukora ibishoboka byose ariko iterambere ryawe ntirive aho riri ahubwo ugasanga ibihombo biranganje.

Kuri iyi ngingo ni ukuvuga niba umukozi mukorana atishimye usanga wa mujinya cyangwa kwa kutumvikana abituye abakiriya babagana. Kubera ko ubucuruzi ari isiganwa ririmo abantu benshi kandi bafite umuvuduko, uzasanga wabaye uwa nyuma. Icyo bivuze ni uko uzahomba ujye uhora wibaza impamvu uyibure nyamara ikibazo imizi yacyo ni ukutubaha aba ukoresha.

Ntabwo aha bivuze ko kugira abo mukorana bisaba kuba ufite ikigo kinini ushobora kuba ufite iduka ricuruza bisanzwe urugero, kabone na wa muntu ukora isuku imbere y'iduka ryawe numufata nabi uzasanga agenda abwira abantu ngo runaka ari mubi bityo umukiriya umwe nabyumva abibwire abandi, usange mu minsi itari micye icyuho mu bikorwa byawe ni kinini.

2.      Guha agaciro abakiriya

Benshi tujya dutera urwenya ugasanga turavuga ngo 'Umukiriya ni umwami' ariko ubundi mu bucuruzi uku ni ukuri kuzima. Umukiriya ni umwami kuko ni we abacuruzi bakesha byose kuko adahari ntacyo bakora. Hari n'abajya bavuga ngo umukiriya ni umukwe. Ibi nabyo ni ukuri kuko ubundi mu muco umukwe ni umuntu w’ingenzi ugomba kubahwa ndetse agahabwa agaciro gafatika. Mu gihe umukiriya yahawe agaciro ubukungu bwa business burazamuka ndetse cyane.

3.      Gukorera ku mihigo n’igihe ntarengwa cyo kuyigeraho

Imvugo nziza dukunze gukoresha igira iti”Utamenya iyo ava ntamenya n'iyo ajya”. Ntabwo ari mu buzima busanzwe gusa ibi bikora hose byagera mu bucuruzi bikaba ishyiga ry’inyuma. Ikintu benshi bakunze kudaha agaciro mu bikorwa by’ubucuruzi ni ukutagira intego cyangwa baba banazifite ugasanga mu gukora icyazibagezaho bari kugenda biguru ntege. Ubucuruzi buzima ni ubufite imirongo bugenderaho, bukagira imigambi, bukagira inzira igera kuri ya migambi n'igisabwa kugira ngo bigerweho ndetse n’igihe bizatwara kugira ngo bigerweho.  

4.      Kora isuzuma nibura 2 mu kwezi urebe uko urugendo rw’iterambere ry’ubucuruzi ruri kugenda

Ubucuruzi bumeze nk'umwana muto na nyina kuko buri gihe iyo abyutse cyangwa amukuye mu mugongo arabanza akamugorora ingingo zose. No mu bucuruzi rero naho akenshi twirengagiza iyi ngingo yo kureba intamwe ndetse n’imbogamizi turi guhura nazo. Hari igiha tujya kwisama tugasanga twasandaye.

Benshi mu bacuruzi usanga bajya kureba ibitagenda neza ari uko byamaze, kuba nyamara byarashobokaga kubihagarika mbere y'uko biba. Ni ukuvuga ku muntu ukora igenzura nibura buri byumweru 2 icyo bimufasha ni uko twa tubazo twa hato na hato mu bucuruzi ahita atubona ibintu bitarazamba akaba yahita adukosora byihuse ntakiraba ariko wa wundi wabiretse, twa tuntu duto ni two twihuza tukabyara igihombo gikomeye kucyikuramo bikaba byafata igihe kirekire.  

5.      Gerageza uko ushoboye ibikorwa ndetse n’imigambi y’ubucuruzi yawe yose uyereke abo mukorana ndetse n’abakozi bose

Umunyarwanda ati”Uwanga amazimwe abandwa habona”, undi yungamo agira ati”Umutwe umwe wigira inama yo gusara gusa”. Ni ukuvuga iyo ukorana n'umukozi azi intumbero z'ikigo, igihe uzaba wamuhaye icyo ugomba kumuha cyose nawe azahora atekereza kuri za ntego wamweretse ushaka kugeraho, bitume umutima we uhora ku nkeke akumva agomba gukora ibishoboka byose ngo bigerweho.

Ku rundi ruhande ushobora kuba uri umuyobozi mukuru ariko ufite abandi mukorana yaba abaterankunga cyangwa abayobozi bakuru hasi. Aba nabo ni ngombwa guhora ubibutsa intego z’ikigo ndetse n'ibyo mufite n'uburyo bwo kubibyaza umusaruro. Aba nabo bizabatera ishyaka ryo gukora ndetse no gukurikirana ibintu byose.  

Muri macye, benshi bajya bibeshya ko ubucuruzi ari umukino w'amahirwe ariko ntabwo benshi mu bawurimo ari ko bawufata. Umushoramali Bill Gates avuga ko umucuruzi mwiza ari uwemara impinduka, ukorera ku ntego kandi agahora ameze nk'uri mu irushanwa kandi agomba gutsinda. Undi wunga mu byo uyu mukire yavuze, ni umunyemari wo mu Bushinwa Jack Ma nyiri Alibaba wavuze ko gutekereza neza kandi vuba ugatekereza ikintu mbere y'uko abandi bagitekereza ari yo ntwaro y’ubucuruzi. Avuga ko uba ugomba guhora utekereza mu gihe kizaza ariko ugakora mu gihe urimo.

Src: srish.com, talkroute.com, “Law of success” book written by Napoleon Hill 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco4 years ago
    Nibyo rwose byose ibyo yavuze niko biba bimeze.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND